igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: ”Go to hell” Perezida abwira abakomeje kwijundika u Rwanda barukangisha ibihano
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > ”Go to hell” Perezida abwira abakomeje kwijundika u Rwanda barukangisha ibihano
AMAKURU

”Go to hell” Perezida abwira abakomeje kwijundika u Rwanda barukangisha ibihano

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 7, 2025 8:34 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje, ndetse ko abadahwema kwibasira u Rwanda no kurukangisha ibihano

Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 ya Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima amahanga akangisha inkunga z’intica ntikize  avuga ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.

Ati “Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

Yagaragaje ko nta muntu ukwiye kugena ubuzima bwa mugenzi we, akavuga ko iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe, akwiye kubaho ubuzima akwiriye.

Ati “Tuzarwana, ninsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba gutsinda ibihe by’ubusharire rurimo muri iki gihe, nk’uko bahanganye n’amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bantu bamuteraga ubwoba bamubwira ko avuga cyane akanenga ababyobozi b’ibihugu bikomeye, ko bazamwica.

Ati “Nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma, kwishushanya ubuzima bwanjye bwose ku wundi muntu n’ubundi sinaba ndiho.”

Yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo ko bagomba kubaho bahangana.

Perezida Kagame yongeye kunenga abafitiye imigambi mibi u Rwanda, badahwema kurukangisha ibihano, avuga ko bakwiriye kujya mu kuzimu.

Ati: “Mufite ibibazo byanyu, mukwiye kuba muhangana nabyo aho kubitwegekaho, go to hell, just go to hell [Mujye mu kuzimu, mujye mu kuzimu.]”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article PSG : Yifatanyije n’u Rwanda #Kwibuka31
Next Article Ubufaransa bwiyemeje guta muri yombi bose babwihishemo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 na Wazalendo bari kurwanira ku kibuga cy’indege cya Kavumu

Kuri ubu mu mijyi ya Kavumu, Katana na Lwiro yo mu karere ka Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, inyeshyamba…

1 Min Read
AMAKURU

Musanze: Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikomeretsa umukobwa w’imyaka 16

Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ahagana saa mbiri za mugitondo ihura n’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko iramukomeretsa mu Mudugudu…

2 Min Read
AMAKURU

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, mu Ruzinduko rw’Iminsi Itatu mu Bugereki

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bugereki, aho…

2 Min Read
AMAKURU

KAYONZA: BATATU BATAWE MURI YOMBI N’URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHA RIB.

Mu karere ka Kayonza abakozi batatu b'akarere batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza umutungo usaga miliyoni 67 z'amafaranga y'amanyarwanda. Mu karere…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?