igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos
AMAKURU

Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 9, 2025 4:10 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Umujyanama Mukuru kuri Afurika wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Massad Boulos, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, avuga ko Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, Massad Boulos n’itsinda ayoboye, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe nyuma yo gusobanurirwa no kwirebera ibimenyetso, barushijeho kumenya amateka, ukuri, ingaruka ndetse n’urugendo rutoroshye rw’u Rwanda mu kudaheranwa n’amateka no kwiyubaka.

Massad Boulos, yavuze ko mbere ya byose yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nibuke ibihumbi by’inzirakarengane z’Abatutsi, abagabo n’abagore n’abana, bicanywe ubugome ndengakamere. Twifatanyije n’abarokotse.”

Amakuru dukesha Radio TV10 avuga ko mu mvugo y’uyu Mujyanama wa Perezida Donald Trump, yavuze ko ngo mu gihe nk’iki hanibukwa abandi batari abo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe, mu gihe bizwi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi, nta bundi bwoko yari igambiriye uretse Abatutsi ibi bikaba bimwe mu bigize gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi ni imvugo yakoresheje mbere y’uko asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Akabyiniro kishe abarenga 98 mu gihe 100 bakomeretse bikomeye
Next Article Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Pakistan yahaye gasopo Ubuhinde yemeza ko igiye gusenya imijyi yabwo ikomeye

Ingabo za Pakistan zavuze ko zashyize imijyi myinshi yo mu Buhindi mu gipimo. Bivuze ko niba u Buhindi butekereje kugaba…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138

Muri Nigeria, icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138 guhera muri Mutarama 2025, nk’uko bigaragarazwa muri…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

EAC: Bakoze urugendo rwo kwibuka i Arusha.

Kuri uyu wa mbere, taliki 7 Mata 2025, umunsi u Rwanda n'isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

1 Min Read
AMAKURU

RUTSIRO : ABAZAMU BACUCUYE IKIGO CY’AMASHURI BARI BASHINZWE GUCUNGIRA UMUTEKANO

Abazamu barindaga izamu ry'ikigo cya G,S Rambura cyo mu murenge wa Mukura akarere ka Rutsiro ho mu ntara y'uburengerazuba batawe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?