igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
IMIKINO

Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 22, 2025 10:35 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ikipe ya FC Barcelone yamaze kongerera amasezerano Umutoza wayo Mukuru Hans-Dieter “Hansi” Flick, nyuma y’uko ayihesheje ibikombe bitatu bikomeye bikinirwa imbere mu gihugu cya Espagne. Uyu mutoza w’Umudage wari usanzwe afite amasezerano kugeza mu 2026, yongereweho umwaka umwe, kugeza mu mwaka wa 2027.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, rishimangira ko ubuyobozi bwa FC Barcelone bushimishijwe n’umusaruro Flick amaze gutanga, ndetse bukaba bufite icyizere ko bazakomeza gutsinda no mu myaka iri imbere.

Hansi Flick, w’imyaka 60, yinjiye muri FC Barcelone ahagana mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, nyuma yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Budage ndetse na Bayern Munich aho yari yaragaragaje ubushobozi buhanitse. Muri uyu mwaka umwe gusa amaze ku ntebe y’ubutoza bwa Barça, Flick yegukanye ibikombe bitatu by’ingenzi:

  • Supercopa de España (Igikombe cy’Igihugu gihuza amakipe yabaye aya mbere)
  • Copa del Rey (Igikombe cy’Umwami)
  • La Liga (Shampiyona ya Espagne)

Uyu musaruro unagaragarira mu mibare, aho Flick amaze gutoza imikino 54, atsindamo 43, agera ku nsinzi ya 73%, ari nayo ifatwa nk’umusaruro ushimishije ku rwego rw’umutoza w’ikipe ikomeye nk’iyi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kongererwa amasezerano, Flick yagaragaje ko yishimiye gukomeza gutoza FC Barcelone.

Yagize ati: “Ikipe dufite irakomeye, ifite abakinnyi beza kandi bafite inyota yo gutsinda. Nizeye ko turi mu bihe byiza, kandi ko tuzakomeza gusigasira ibyo twagezeho. Umwaka utaha turifuza kwitwara neza no ku rwego mpuzamahanga.”

Hansi Flick, uzwiho kwirinda amasezerano yigihe kire kire, yemeje ko kuba yemeye kongera amasezerano ari ikimenyetso cy’uko anyuzwe n’imikoranire n’ubuyobozi bwa FC Barcelone ndetse n’umuhate w’abakinnyi be.

Nyuma yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu, Flick n’ikipe ye bafite icyerekezo cyo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri UEFA Champions League, aho FC Barcelone ifite amateka akomeye ariko ikaba imaze imyaka itari mike itabasha kwegukana iki gikombe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, buyobowe na Perezida Joan Laporta, bwatangaje ko bugiye gukomeza gushyigikira uyu mutoza mu buryo bushoboka bwose, harimo no kugura abakinnyi bashya bashobora gukomeza kuzamura urwego rw’ikipe.

Amasezerano mashya ya Hansi Flick agaragaza icyizere cyubatswe hagati y’umutoza n’ikipe, ndetse ni intambwe ikomeye FC Barcelone itewe mu rugendo rwo kugarura ubuhangange bwayo ku rwego mpuzamahanga. Abafana bayo bazakomeza gutegerezanya amatsiko uko ikipe izitwara mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, cyane cyane mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo
Next Article Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025
Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
May 22, 2025
Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
May 22, 2025
Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
May 22, 2025
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo
May 22, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

APR FC yasezereye umutoza Darko Nović n’abungiriza be

Umutoza wa APR FC yamaze gusezerwa ku mwanya wo gutoza iyi kipe ubu bakaba bayiragije abayobora ikipe y'Intare FC ngo…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

PSG : Yifatanyije n’u Rwanda #Kwibuka31

Ikipe yo mu mugi wa Paris mu Bufaransa, Paris Saint Germain isanzwe ifitanye imikoranire n'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc gukina umukino…

1 Min Read
IMIKINO

Ikipe y’igihugu amavubi bagiye gukina na ikipe ya Algeria

Amavubi afitanye umukino uzabahuza n'ikipe ya Algeria umukino uzaba muri iyi mpeshyi Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?