Ikipe ya FC Barcelone yamaze kongerera amasezerano Umutoza wayo Mukuru Hans-Dieter “Hansi” Flick, nyuma y’uko ayihesheje ibikombe bitatu bikomeye bikinirwa imbere mu gihugu cya Espagne. Uyu mutoza w’Umudage wari usanzwe afite amasezerano kugeza mu 2026, yongereweho umwaka umwe, kugeza mu mwaka wa 2027.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, rishimangira ko ubuyobozi bwa FC Barcelone bushimishijwe n’umusaruro Flick amaze gutanga, ndetse bukaba bufite icyizere ko bazakomeza gutsinda no mu myaka iri imbere.
Hansi Flick, w’imyaka 60, yinjiye muri FC Barcelone ahagana mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, nyuma yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Budage ndetse na Bayern Munich aho yari yaragaragaje ubushobozi buhanitse. Muri uyu mwaka umwe gusa amaze ku ntebe y’ubutoza bwa Barça, Flick yegukanye ibikombe bitatu by’ingenzi:
- Supercopa de España (Igikombe cy’Igihugu gihuza amakipe yabaye aya mbere)
- Copa del Rey (Igikombe cy’Umwami)
- La Liga (Shampiyona ya Espagne)
Uyu musaruro unagaragarira mu mibare, aho Flick amaze gutoza imikino 54, atsindamo 43, agera ku nsinzi ya 73%, ari nayo ifatwa nk’umusaruro ushimishije ku rwego rw’umutoza w’ikipe ikomeye nk’iyi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kongererwa amasezerano, Flick yagaragaje ko yishimiye gukomeza gutoza FC Barcelone.
Yagize ati: “Ikipe dufite irakomeye, ifite abakinnyi beza kandi bafite inyota yo gutsinda. Nizeye ko turi mu bihe byiza, kandi ko tuzakomeza gusigasira ibyo twagezeho. Umwaka utaha turifuza kwitwara neza no ku rwego mpuzamahanga.”
Hansi Flick, uzwiho kwirinda amasezerano yigihe kire kire, yemeje ko kuba yemeye kongera amasezerano ari ikimenyetso cy’uko anyuzwe n’imikoranire n’ubuyobozi bwa FC Barcelone ndetse n’umuhate w’abakinnyi be.
Nyuma yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu, Flick n’ikipe ye bafite icyerekezo cyo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri UEFA Champions League, aho FC Barcelone ifite amateka akomeye ariko ikaba imaze imyaka itari mike itabasha kwegukana iki gikombe.
Ubuyobozi bw’iyi kipe, buyobowe na Perezida Joan Laporta, bwatangaje ko bugiye gukomeza gushyigikira uyu mutoza mu buryo bushoboka bwose, harimo no kugura abakinnyi bashya bashobora gukomeza kuzamura urwego rw’ikipe.
Amasezerano mashya ya Hansi Flick agaragaza icyizere cyubatswe hagati y’umutoza n’ikipe, ndetse ni intambwe ikomeye FC Barcelone itewe mu rugendo rwo kugarura ubuhangange bwayo ku rwego mpuzamahanga. Abafana bayo bazakomeza gutegerezanya amatsiko uko ikipe izitwara mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, cyane cyane mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi.