Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza rw’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Jair Bolsonaro, uregwa gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora mu 2022.
Uru rubanza ruregwamo Bolsonaro n’abandi bayobozi batandukanye rwafunguwe ku wa 19 Gicurasi 2025.
Ku ikubitiro uwatanze ubuhamya wa mbere ni uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Brésil, Gen Marco Antonio Freire Gomez.
Yatangaje ko habura igihe gito ngo Luiz Inácio Lula da Silva wari watsinze amatora ngo arahire yitabiriye inama yateguwe na Bolsonaro ari kumwe n’abandi bayobozi.
Mu byo Bolsonaro yavuze harimo no gutanga igitekerezo cy’uburyo hashyirwaho ibihe bidasanzwe mu gihugu.
Gen Gomez ati “Naramuburiye ko ashobora guhura n’ibibazo bikomeye cyane bishobora kumugiraho ingaruka harimo no gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.”
Bolsonaro w’imyaka 70 igihe yahamwa n’ibyaha aregwa ashobora gukatirwa igihano cy’imyaka 40 kubera gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora mu 2022.
Akurikiranywe n’inkiko ari kumwe n’abandi bagera kuri 80, barimo n’abahoze ari abayobozi bakuru mu ngabo na polisi, abahoze ari aba minisitiri n’aabari bashinzwe urwego rw’iperereza mu gihugu.
Ku rundi ruhande ibyo byaha byose Bolsonaro arabihakana akavuga ko byose bishingiye ku nyungu za politiki.
Mu 2023, abari bashyikigiye Jair Bolsonaro bakoze imyigaragambyo, bigabiza inyubako za Leta zirimo ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga n’urugo rwa Perezida.