Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko.
Bishop Gafaranga wamenyekanye mu biganiro atanga ku miyoboro itandukanye ya YouTube ndetse no muri filimi, aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Bishop Gafaranga yaregewe Urukiko tariki 13 Gicurasi 2025.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, wavuze ko uru rwego rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego kiregwamo Gafaranga, kugira ngo na bwo bukore iperereza bunanzure niba buzayiregera Urukiko.
Bishop Gafaranga watawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gicurasi tariki Indwi, avugwaho guhohotera umugore we Annet Murava nk’uko amakuru ava mu baturanyi babo abivuga.
