Uruganda rukomeye rwo mu Bushinwa rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Huawei, rwongeye kwerekana ubushobozi n’ubuhanga bwarwo mu guhanga udushya, rusohora laptop nshya yihariye yiswe MateBook Fold, ikaba ifite umwihariko udasanzwe ugaragaza icyerekezo gishya ikoranabuhanga riganamo.
Iyi MateBook Fold ni mudasobwa igendanwa ikunjwa, ariko itandukanye n’izindi zabayeho mbere kuko ibice byombi bigize igice cy’imbere ari ibirahure. Ubusanzwe laptop zikunwa zisanzwe zigira igice kimwe kiriho ecran gifite ikirahure, naho ikindi kiriho keyboard gikunze kuba gifite ibikoresho bikozwe mu byuma cyangwa ibindi bikoresho bikomeye bitari kirahure. Huawei yo yahisemo gukoresha ikirahure ku mpande zombi, ikintu gishya kidasanzwe.
Iyo iyi laptop ifunguye neza, iba ifite umubyimba wa milimetero 7.3 (7.3mm), ariko iyo ikunzwe igahinduka ifunze neza, iba ifite umubyimba wa 14.9mm. Iyi laptop ifunguka nk’uko izindi zisanzwe zifunguka, ku nguni ya dogere 90, ariko igice cyayo cyakabaye ari ‘keyboard’ ntigifite imfunguzo zisanzwe (physical keys), ahubwo gikoze nk’uko za smartphones zimeze gifite ecran y’ikirahure ishobora kwerekana ibirimo ‘keyboard’ igereranya (virtual keyboard) cyangwa indi mirimo bitewe n’uko uyikoresha ayikeneye.
Iyo umuntu atari gukoresha keyboard, iyo ecran y’ikirahure ishobora gukoreshwa mu bindi byinshi birimo gureba amashusho, gusoma inyandiko, kwerekana amashusho ajyanye n’imirimo runaka, cyangwa n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga bisaba ecran nini.
By’umwihariko, iyo iyi laptop ikoreshejwe nk’ikirahure cyombi gifunguye, ibice byayo byombi birahuza bigakora nk’ikirahure kimwe kinini, bikayihindura nk’iforomo ya ‘tablet’ nini cyane, bigatuma ikoreshwa mu buryo bwinshi bitewe n’ibyo uyikoresha akeneye.
- Ibiro (weight): Ipima ikilo kimwe na garama 160 (1.16 kg), niyo mpamvu igendanwa neza.
- RAM: Ifite ubushobozi bwo gufata 32GB y’utumenyetso tw’agateganyo (RAM).
- Ububiko (Storage): Ifite ubushobozi bwo kubika ibintu bigera kuri 2TB (Terabytes).
- Porogaramu iyitwaye (Operating System): Ikoresha HarmonyOS 5, porogaramu ya Huawei ubwayo, itanga umuvuduko n’ubwisanzure mu mikorere.
Iyi laptop ya mbere mu bwoko bwayo kugeza ubu igurishwa gusa mu Bushinwa, aho igura amadolari ya Amerika 3,300 ($3,300), angana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni enye.
Iyi MateBook Fold ya Huawei ni intambwe ikomeye mu iterambere ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ubushobozi bwo gukomatanya ecran ebyiri z’ikirahure, gukoresha keyboard y’icyerekezo gishya, no guhinduka tablet, ni ibimenyetso byerekana aho ikoranabuhanga rigana aho ubuhanga n’ubwiza bihurira. Birasobanutse ko iri ari ishoramari ryagutse rigamije guha abakiriya ba Huawei uburambe budasanzwe mu gukoresha mudasobwa mu buryo bwagutse, bworoshye kandi bugezweho.