Mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo habonetse imibiri 258 mu masambu yabakweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye, Theodate Siboyintore yabwiye itangazamakuru ko igikorwa cyo gukura imibiri mu byobo cyatangiye mu byumweru bibiri bishize mu Kagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kamucuzi, aho imibiri ine yabonetse mu bwiherero.
Umuyobozi yavuze ko babonye iyo mibiri y’inzira karengane biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari basanzwe batuye muri aka gace aho bavuze ko hano hakorewe ubwicanyi cyane ko abuzukuru ba Kimandwa bari mu Nterahamwe kandi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri ako gace bakaba bari fashishaga amasambu y’aho. Mu mwaka wa 2024, imibiri y’abazize Jenoside irenga 2 000 ni yo yari yabonetse yarubakiweho inzu, indi iboneka mu murima mu Murenge wa Ngoma.

Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro muri Mata umwaka ushize, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Siboyintore ati: “Ibikorwa byo gushaka imibiri y’abazize Jenoside birakomeje.
Turateganya kuzabayishyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yongeyeho ati: “Umwaka ushize twabonye imibiri myinshi ku butaka bw’uwitwa Hishamunda, bituma abantu batangira gutanga amakuru ajyanye n’ahandi hashobora kuba hari imibiri. Ariko mbere yo gutangira gushakisha, twabanje gusesengura ayo makuru kugira ngo tubone ibimenyetso bifatika”.
Bamwe mu bakoze jenoside bari batuye muri aka gace barafashwe barabihanirwa mu gihe abandi bagishakisha barimo na Kanamugire bikekwa ko yaba yarahungiye muri Uganda cyangwa akaba yihishe muri Kenya.