Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije urukiko dosiye iregwamo umusore w’imyaka 18, ukora akazi k’ubushumba, ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5.
Nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru bubitangaza, icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza, ku itariki ya 23 Werurwe 2025.
Mu ibazwa rye, uregwa yasobanuye ko umwana yamusanze mu rugo arimo kuboha umupira wo gukina, amwemerera kuwumutiza maze bajyana mu cyumba yararagamo, ari na ho yamufatiwe n’umubyeyi w’umwana wari uri kumushaka akumva arira. Uregwa yavuze ko yabitewe n’ubusinzi, ndetse asaba imbabazi ibyo yakoze.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023, rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo cya burundu.