igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw
AMAKURU

Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 9:52 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari n’umukiliya we, Muhaturukundo Eliab, bapfa inzoga yitwa indege igura 300 Frw yangaga kwishyura.

Byabaye mu masaha y’umugoroba ku wa 15 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi.

Ababonye iby’aya mahano, bavuze ko ubwo Muhaturukundo yari ari mu kabari ka Mazimpaka yanze kwishyura icupa rimwe ry’indege batumvikanagaho, maze bikurura imvururu barabitonganira.

Ibi byaje kuviramo Mazimpaka umujinya, ahita ajya kuzana inyundo iwe rugo kuko ari hafi y’aho, ayikubita Muhaturukundo mu mutwe aramunegekaza, ava amaraso menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yabwiye IGIHE ko “Yamukubise inyundo aramubabaza cyane, uwakubiswe ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, nyuma igikomere kiramuhitana, arapfa.”

Gitifu Nkubana yakomeje avuga ko uwakoze urwo rugomo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusatira, mu gihe iperereza rigikomeje.

IGIHE yamenye kandi amakuru ko uyu Mazimpaka François yari amaze igihe kitanageze ku mezi atandatu ageze muri aka gace, aho yageze aturutse mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Buruhukiro, akaba kandi ngo yari amaze igihe kitari kirekire afunguwe azira ibyaha by’urugomo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article James Comey wahoze ayobora FBI akurikiranyweho gushaka kwivugana Trump
Next Article Al-Qaeda yemeje ko yakoze mu jisho Perezida wa Burkina Faso Ibrahim Traore
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

KAYONZA: BATATU BATAWE MURI YOMBI N’URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHA RIB.

Mu karere ka Kayonza abakozi batatu b'akarere batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza umutungo usaga miliyoni 67 z'amafaranga y'amanyarwanda. Mu karere…

2 Min Read
AMAKURU

Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Seychelles impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Seychelles, Gen. Patrick Nyamvumba, yashyikirije Perezida…

1 Min Read
AMAKURU

Ibibuga by’indege by’i Moscow byafunzwe by’akanya gato kubera ibitero bya ‘drone’

U Burusiya bwatangaje ko bwafunze by’agateganyo ibibuga by’indege bine biherereye mu Murwa Mukuru Moscow kubera ibitero bya ‘drone’ Ukraine yagabye…

1 Min Read

Abayobora ubukwe (MC) barasabirwa kujya batanga umusoro

Abakunze gukora mu birori by’ubukwe barimo ababuyobora (MCs) barasabirwa kujya batanga umusoro hagendewe ko na bo bari mu binjiza amafaranga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?