igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: I Kigali batangiye kwimurwa kubera imvura nyinshi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > I Kigali batangiye kwimurwa kubera imvura nyinshi
AMAKURU

I Kigali batangiye kwimurwa kubera imvura nyinshi

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 15, 2025 12:50 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri kwimura abaturage batuye mu manegeka, by’umwihariko haherewe ku bakomeje kugirwaho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu.

Muri iki gihe mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi hakunze guhura n’imvura igateza ibibazo bitandukanye higanjemo umwuzure ndetse n’ibindi, mu minsi ishize ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe iteganya gihe n’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko tumwe mu duce tw’u Rwanda tuzazahazwa n’imura nyinshi izaboneka muri aya mezi y’ukwa Kane n’ukwa Gatanu.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, nyuma y’uko Meteo Rwanda iburiye abaturage ku mvura nyinshi yitezwe.

Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba, bityo “ishishikariza abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.”

Mu guhangana n’izi ngaruka z’ibiza bikunze kugaragara muri uku kwezi kwa Mata na Gicurasi, Umujyi wa Kigali wagiye ufata ingamba zitandukanye mu kurinda abaturage, zirimo no kwimura abaturage bagatuzwa ahantu hadashyira ubuzima bwawo mu kaga.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubona amakuru yatangajwe na Meteo Rwanda avuga ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi bari gukora ibishoboka byose kugira ubuzima b’abaturage bari mu manegeka butabarwe.

Yagize ati “Meteo Rwanda yamaze gutangaza ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi kandi ishobora gukomeza kwiyongera muri iyi minsi, bityo rero abantu batuye mu manegeka kuri twebwe nicyo kintu cyihutirwa kurusha ibindi kugira ngo dukize ubuzima bwabo.”

Umujyi wa Kigali uri muduce dukunze kwibasirwa n’imvura ahanini biterwa n’imitere y’ahantu aho usanga kubera ubuhaname hakunze kuvuka imyuzure ndetse bikaba biri no mubwo leta y’u Rwanda irimo guhangana nabyo cyane mu buryo bwo kwirinda ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abanyarwanda babiri bamaze gusoza mu ishuri rya gisirikare mu gihugu cy’Ubwongereza
Next Article RDC: Umutwe wa Wazalendo wifatanyije n’inyeshyamba za AFC/M23 ziyobowe na Corneille Nangaa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside

Cardinal Kambanda yanenze amahanga yishakira inyungu aho kwimakaza ukuri no gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Hashize imyaka…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

UEFA Champions League: Dore Uko imikino ibanza 1/4 irangiye

UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku Mugabane w'Uburayi rigeze aho riryoshye muri 1/4 k'irangiza. Imikino ibanza…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Amakuru simeza muri Inter Milan na FC Barcelona biraza guhura

Ikipe ya FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu mukino utoroshye wo kwishyura wa UEFA Champions League. Kuri uyu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzania: Abayobozi b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi barisezeye

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chadema, ryahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko abantu 13 bo mu bayobozi bakuru baryo beguye…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?