
Abajura bane bari ruharwa batawe muri yombi bafatanwa ibyuma bakoreshaga bambura abaturage nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa police y’u Rwanda.
Kuri iri joro ryo kuwa 25 police y’u Rwanda yataye muri yombi abajura bane bari bajengereje abaturage batuye mu mujyi wa Kigali umudugudu wa Ntaraga Akagari ka Munanira III umurenge wa Nyakabanda.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda yagaragaje uko byagenze ngo aba bajura batabwe muri yombi, yabwiye itangaza makuru ko aba bajura bafashwe kubufatanye n’abaturage ubwo basagariye umukobwa bakambura terefone ndetse bakamukomeretse gusa bidakabije mu gihe bakomeje imigambi yabo mibishya muri iryo joro bahuye n’undi mugenzi bamwambura terefone ye ngendanwa nawe baramusagararira. Uwo mugenzi yaje gutabaza abantu bahuruye maze ubwo abo bajura bageragezaga guhunga gusa umwe mubari batabaye yageragezaga kubitambika bamuteye icyuma ahaherereye mu irugu akaba yahise ajyanwa kwa muganga kuko yari yakomeretse bikabije.
Polisi y’ u Rwanda ivuga ko aba bose uko ari bane batawe muri yombi bakaba bari hagati y’ikigero cy’imyaka 18-25 bose bafashwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Rwezamenyo ho mu mujyi wa Kigali aho bategereje ko dosiye zabo zishikirizwa ubushinjacyaha.
Polisi y’ u Rwanda kandi yatangaje ko aba bombi uko ari bane bose bari basanzwe bashakishwa n’ubutabera kubw’ibyaha bakoze by’urugomo mu kabari gusa bari baraburiwe irengero nyuma yo kumenya ko bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho akanya yihanangirirza abantu bose bijandika mu bujura ko ntakabuza abazafatwa bazabihanirwa n’amategeko, banasabye kandi abaturage ko uwo baketseho ubugizi bwa nabi ko bakwiye ku mutangira amakuru kugira ngo hirindwe gukererwa ibituma bamwe bagirirwa nabi.

Abo bose uko ari bane nibo bafatanyaga kwiba bakanakora urugomo