igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo
AMAKURU

Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 17, 2025 8:32 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umunsi wa mbere w’ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine warangiye batumvikanye ku guhagarika intambara imaze imyaka itatu, u Burusiya bugashinja Ukraine kubizanamo amananiza.

Ibiganiro byabereye muri Turikiya byamaze amasaha abiri mu mahoro, impande zombi zemeranya ku guhererekanya imfungwa z’intambara 1000.

Gusa Kyiv yagaragaje yifuza ko ibihugu byo mu Burengerazuba byafatira u Burusiya ibihano bikomeye kurushaho niburamuka bwanze icyifuzo cya Perezida Trump cy’agahenge k’iminsi 30.

Umwe mu bari bahagarariye Ukraine mu biganiro, yabwiye Reuters ko ibisabwa n’u Burusiya bidashingiye ku kuri kandi bitandukanye cyane n’ibyo impande zombi zari zaraganiriyeho.

Ati” Moscow yashyizeho itegeko risaba ko Ukraine itanga ibice bimwe by’igihugu cyayo kugira ngo haboneke agahenge n’ibindi bintu bidashoboka kandi bitubaka.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer, yavuze ko ibyo u Burusiya busaba bidashobora kwemerwa, kandi ko abayobozi b’u Burayi, Ukraine na Amerika bashakira hamwe uburyo bwo kubikemura.

Uyoboye itsinda ry’u Burusiya, Vladimir Medinsky, yabwiye abanyamakuru ko itsinda rye ryumvise icyifuzo cya Ukraine cyo guhura hagati ya Zelensky na Perezida Vladimir Putin.

Avuga ko buri ruhande rugiye gutanga icyifuzo ku buryo rubona imirwano yahagarara, ibiganiro bikabona gukomeza.

Putin ni we wari wasabye ko ibiganiro bigomba kubera muri Turikiya, ariko nyuma yanga guhura na Zelensky imbonankubone nk’uko yari yabimusabye, ahubwo yohereza itsinda rigizwe n’abayobozi batandukanye, ibyatumye Perezida Zelensky na we ahita yohereza intumwa zo kumuhagararira.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC yeguye by’agateganyo
Next Article Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 360 bari baragizwe imbohe na FDLR muri RDC
May 17, 2025
Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
May 17, 2025
Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin yahaye Pasika Ukraine, avuga ko ashyizeho agahenge kugeza Saa 22:00

Mu kwizihiza urupfu n'izuka bya Yezu Kristu, abo muri ukraine babwiwe ko uburusiya bubaye buhagaritse imirwano kuri iki cy'umweru cya…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda baba mu mahanga bari kwigaragaza mu buryo budasanzwe. Nubwo yakuriye mu…

3 Min Read
AMAKURU

Million 4 ku kiraro i Nyagatare hagarajwe uko zakoreshejwe

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe ugushidikanya ku ngego y’imari ivugwa ko yakoreshejwe, bubaka ikiraro ya millione enye mu karere…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Michelle Obama yanyomoje amakuru avuga ko agiye gutandukana na Barack Obama

Michelle Obama, umugore wa Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika manda ebyiri (2009–2017), yamaganye ibihuha bimaze…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?