Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU hamwe n’u Bwongereza byatangaje ibihano bishya ku gihugu cy’u Burusiya hagamijwe guhangana n’uburyo bukoresha ubwato buzwi nka ‘shadow fleet’ bugatwara Peteroli mu ibanga rikomeye.
EU yafashe icyemezo cyo gufatira ibihano ubwato 189 bw’u Burusiya, kuri uyu wa 18 Gicurasi, nyuma y’bundi busanzwe bwarafatiwe ibihano kuri ubu bukaba byageze kuri 350.
Ibikubiriye muri ibyo bihano ni ugufatira imitungo ya ba nyir’ubwo bwato no kwima Visa abayobozi n’ibigo by’u Burusiya mu nzego zitandukanye bireba.
Uyu mwanzuro wafashwe cyafashwe n’abaminisitiri b’ubanyi n’amahanga i Bruxelles, dore ko na ba nyiribigo by’u Burusiya birimo n’ibigo by’ubwishingizi bikorana n’iyo shadow fleet na bo bafatiwe ibihano.
Ubwo ibi byanzurwaga, u Bwongereza na bwo bwatangaje ibihano bishya ku bigo n’abantu 100 bitera inkunga inganda za gisirikare z’u Burusiya, ubucuruzi bwa peteroli, ndetse no ku bwato 18 bwifashishwa mu gutwara peteroli y’u Burusiya.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’u Bwongereza bakomeje gushaka icyatuma u Burusiya bushyirwaho igitutu, biganisha ku guhagarika intambara hagasinywa amasezerano y’amahoro n’igihugu cya Ukraine bayihanganyemo.
