Mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa, ibihumbi by’abantu n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva ku wa Gatandatu, nyuma y’uko umwuzure ukomeye wibasiye ako gace.
Amazi yaturutse mu ruzi rwa N’djili yarenze inkombe zayo, bituma haturika umwuzure ukomeye, cyane cyane mu bice bya Ndanu, Petro Congo, ndetse no muri Quartier ya 8.
Amakuru yatangajwe na Radio Okapi ibinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), agaragaza ko abantu benshi baraye ku kiraro, baheze mu modoka zabo kubera kubura aho banyura, umuhanda wose ukaba wacitse.
Biravugwa ko ibi biza byateje igihombo gikomeye, hakaba hari n’abantu bapfuye, nubwo umubare nyawo w’abapfuye utaratangazwa ku mugaragaro.