Umuhanzikazi Jessica Simpson, akaba n’umukinnyi wa filime, yatangaje ko anywa amasohoro y’inzoka mu rwego rwo kwita ku ijwi rye. Iyi nkuru yayishyize hanze ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yabwiwe uyu muvuno n’inshuti ye.
Nubwo byamutunguye, yabivuze mu buryo bw’urwenya ati: “Niba ushaka kugira ijwi ryiza, ugomba kunywa amasohoro y’inzoka!” Ibi bibaye nyuma y’uko ashyize hanze EP ye ya mbere mu myaka 15, yise Nashville Canyon, Part 1.
Simpson si we wenyine ukoresha amasohoro y’inyamaswa mu kwita ku buzima, kuko Kim Kardashian na Jennifer Aniston nabo bagiye batangaza ko bayakoresha mu kwita ku ruhu rwabo.