Haravugwa umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwa Rayon na uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Saddate nyuma yaho atangarije ko agiye kugura iyi kipe
Mu minsi ishize nibwo umushoramari Munyakazi Saddate yatangaje ko yifuza kwegukana ikipe ya Rayon sport ku kayabo ka miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda ibintu byasakuje cyane ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe babifashe nko kwiyemera kwa Saddate.
Ubwo umuyobozi wa Rayon Twagirayezu Thadee yari mu kiganiro n’itangaza makuru yakuriye inzira ku murima uyu Saddate avuga ko ibyo bidashoboka kuko Rayon sport ari umuryango bityo ko izo miliyari yazizana bagafatanya kubaka.
Thadée yabwiye SK FM ati: “Rayon Sports ni umuryango ntabwo igurishwa, ahubwo igurwamo imigabane.”
Yakomeje agira ati: “Niba ashaka kuruhura abafana, iyi Si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka. Izo miliyari 5 Frw tuzibonye, ntabwo twaba turuhutse twakomeza tugashaka izindi 5 cyangwa 10.”
Perezida wa Rayon Twagirayezu yakomeje asaba ko niba Saddate yifuza ko ekipe ikomeza gutera imbere nawe yabigiramo uruhare.
Munyaakazi Saddate ukunze gukoresha urubuga rwa X cyane yagaragaje ko amagambo agamije kumwangisha rubanda. aho ysgize Ati: “Bwana THADDEE Twagirayezu ati ‘mu tsinda rya Special Supporting team hatangwa amafaranga ari hagati ya 50- 100K kandi Sadate ntajya atanga uwo musanzu. Muri iryo Tsinda amafaranga ashyikirizwa umubitsi Patrick Rukundo, kandi ikoranabuhanga ntiribeshya kuko risiga ibimenyetso.”
Yakomeje agira ati: “Ikinyoma kiririrwa ariko ntikirara. Uretse ko mutanga ari hagati ya 50 – 100K (Frw 50,000 na Frw 100,000) njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga na 300K (300,000).”
Yunzemo ati: “Ntago nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu n’itangazamakuru ryaguye ibifu. Uzana ikinyoma nzana ikimenyetso.”
Ubutumwa bwa Sadate bwari buherekeje ‘screenshot’ yerekana ko byibura mu Ugushyingo 2024 yatanze muri Rayon Sports umusanzu ungana na Frw 300,000.