igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 26 Gicurasi 2025
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 26 Gicurasi 2025
AMAKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 26 Gicurasi 2025

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 8:06 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 

1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry’abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y’imishinga Leta ishoramo imari. 

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo gusangira amakuru. Iyi Politiki igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y’Inzego n’ibigo bya Leta. 

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma z’ibihugu 12 bikurikira: Eswatini, Gineya, Liberiya, Malawi, Mali, Zimbabwe, Ubufaransa, Jeworujiya, Polonye, Oman, Suriname na Canada. 

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. 

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw’umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga. 

6. Mu bindi: 

• Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 27 Kamena 2025 hateganyijwe imurikagurisha rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizabera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. 

• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025 i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO). 

Bikorewe i Kigali, ku wa 26 Gicurasi 2025 

Dr. Edouard Ngirente 

Minisitiri w’Intebe 

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore uko umwaka w’imikino wa 2024-2025 ku bakinnyi b’amavubi bakina mu mahanga
Next Article Clapton Kibonge yagaragaje abahanzi yifuza ko bazacurangwa mu gihe yaba apfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
May 31, 2025
Abakoresha umuhanda nyabugogo-Kabuga bari kubyinira ku rukoma
May 31, 2025
CANALBOX-Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo
May 31, 2025
Juliana Kanyomozi agiye kwibaruka
May 30, 2025
Niyo Bosco yashyize yashyize hanze indirimbo ya mbere ya Gospel
May 30, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Mu Karere ka Ruhango umugabo yishe inzoka arayirya biteza saga mu baturage

Mu karere ka Ruhango, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya, arayotsa arayirya. Ni ibintu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR…

1 Min Read
AMAKURU

Ubushyuhe bw’isi buzagera ku kigero kidasanzwe mu myaka itanu iri imbere

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iteganyagihe (WMO) uteganya ko igipimo cy’izamuka ry’ubushyuhe hagati ya 2025 na 2029 kizaba kiri hagati ya dogere…

1 Min Read
AMAKURU

Huye: Imibiri 258 imaze kuboneka mu masambu banyirayo bakekwaho ku bica

Mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo habonetse imibiri 258 mu masambu yabakweho kugira uruhare…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?