Mu minsi ibiri ishize abaganga b’inzobere bo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bakuye igiceri mu nda y’umwana ufite amezi 18, yari amaranye iminsi irenga 30 mu nda, bikorwa batamubaze.
Ku wa 26 Mata 2025 ni bwo umwana wo mu Ntara y’Iburasirazuba yamize igiceri gihagama mu nkanka, atangira kugira ibibazo byo guhumeka kuko cyari cyahagamye mu mwanya uhuza inzira y’umwuka n’iy’ibiryo, ibyagombaga kumuhitana iyo adatabarwa vuba.
Umubyeyi yihutanye umwana we muri bimwe mu bitaro bikuru byo mu Mujyi wa Kigali, abaganga barwana no kugisunika byibuze ngo kimanuke mu nda umwana abone uko ahumeka.
Umwana yari yazahaye cyane kuko byasabye byibuze amasaha 12 kugira ngo abashe kongera guhumeka neza.
Icyo giceri cyateje ibindi bibazo kuko umwana yatangiye kuruha imyanda ikanyura mu mazuru indi ikajya mu bihaha, bimutera umusonga abaganga bagombaga kubanza kuvura.
Bamaze kuvura umusonga no gufasha umwana guhumeka, bumvaga ko byibuze igiceri kirimanura ariko kuko cyari kinini kandi urwungano ngogozi rw’umwana rukiri ruto, biragorana.
Uyu mwana yamaze icyumweru mu bitaro bikuru, umusonga uvuwe baramusezerera ariko cya giceri kikirimo.
Ku wa 06 Gicurasi 2025 yasubijwe mu bitaro, hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘radiologie’ bwifashisha imashini harebwa ikiri mu mubiri hasanzwe cya giceri kikiri mu nkanka hejuru.
Abaganga na bo bagize ubwoba bijyanye n’uko gufasha umwana guhumeka byari byagoranye, bakavuga ko kizimanura mu gifu bamwohereza mu rugo.
Ku wa 20 Gicurasi 2025 umubyeyi agarutse basanze cya giceri cyageze mu gifu.
Umwana yahise yoherezwa muri CHUK ngo abagwe, ariko ibyari ukubagwa birahinduka umwana afashwa atabazwe, hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘endoscopie’.
Ni uburyo bwifashisha agakoresho kajya kumera nk’agapira (tube) kariho camera kakanyuzwa mu mwenge w’umuntu waba usanzwe nk’amazuru, mu kanwa, mu kibuno, mu gitsina cyangwa ahandi, hagamijwe kureba ikiri imbere mu mubiri.
Umuganga muri CHUK uzobereye mu buvuzi bwifashisha ‘endoscopie’, hanyuzwe mu nzira y’urwungano ngogozi, Dr Eric Rutaganda yavuze ko umwana akigezwa mu bitaro habanje kurebwa ko icyo giceri kirimo kugira ngo abagwe bizwi neza, abaganga banamenye n’aho giherereye.
Byarakozwe ka gapira koherezwa mu gifu gacishijwe mu kanwa, igiceri gisangwamo, Dr Rutaganda agerageza uburyo bwafasha kugikuramo umwana atabazwe.
Ati “Ako gapira kaba gafite ikoranabuhanga rigezweho ku buryo ushyiramo ibikoresho kakagenda gafunze kageramo imbere mu mubiri tukagafungura, bigasa nko kuroba ifi. Icyo giceri twacyambitse icyo twagereranya nk’umutego w’ifi, turagitwikira neza tukizamura kinyuze mu kanwa kivamo umwana aratabarwa.”
Dr Rutaganda yavuze ko byamutwaye iminota nk’itanu, nyuma yo gusinziriza umwana.
Ati “Bisaba kuba ufite abasinziriza b’umwuga batera umurwayi ikinya cya rusange kigakora neza. Ibyo ni byo bitinda. Njye gufata icyo giceri byasabye iminota nk’ibiri kugikuramo bifata indi nk’itatu.”
Uyu muganga yavuze ko gukuramo icyo giceri nta ngaruka mbi byateye umwana kuko mu minota nk’icumi ikinya kimaze kumushiramo yasezerewe mu bitaro.