igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ibyo wamenya ku umujyi wo muri Amerika aho kwambara inkweto ndende bisabirwa icyemezo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ibyo wamenya ku umujyi wo muri Amerika aho kwambara inkweto ndende bisabirwa icyemezo
AMAKURU

Ibyo wamenya ku umujyi wo muri Amerika aho kwambara inkweto ndende bisabirwa icyemezo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 21, 2025 10:20 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Umujyi muto wa Carmel-by-the-Sea, ubu waramamaye kubera ko abawugendamo bose bagomba kubanza gusaba icyemezo gitangwa n’ubuyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko, mbere yo kwambara inkweto ndende zirengeje santimetero eshanu (5).

Ku bantu benshi, ayo mabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Carmel-by-the-Sea yumvikana nk’adasanzwe, ariko ni ko kuri abagenda muri uwo Mujyi, bagomba kubanza gusaba no guhabwa icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Monterey city, ari wo ubarizwamo Carmel-by-the-Sea.

Muri uwo Mujyi, iyo ufite inkweto zifite ‘taro’ irengeje uburebure bwa santimetero eshanu, ntuba wemerewe kuzambara mu ruhame, kuko binyuranyije n’amategeko, keretse ubanje kubisabira uburenganzira.

Icyo cyemezo gitangwa ku buntu, ku buryo ngo abenshi mu basura uwo Mujyi bagisaba nk’urwibutso gusa ko bawusuye, nubwo nta gahunda baba bafite yo kuzambara inkweto ndende mu gihe cyose bazawumaramo.

Impamvu ituma bamwe basaba icyo cyangombwa cyangwa se ‘certificate’, ngo kigaragara neza, cyanditswe mu mazina y’uwagisabye, gisinyweho n’umwe mu bakozi b’Umujyi ubishinzwe.

Iryo tegeko ribuza abantu kwambara inkweto ndende mu ruhame no mu mihanda yose yo mu Mujyi wa Carmel-by-the-Sea, ngo ryatowe mu 1963, ritorwa ahanini hashingiwe ku kuba muri uwo Mujyi harimo ibiti binini, rimwe na rimwe usanga bifite n’imizi iri hejuru ku buryo yatega abantu, bikabateza ibyago mu buryo bworoshye mu gihe baba bambaye inkweto ndende.

Nyuma yo kubona ko umuntu wategwa n’imizi y’ibiti yambaye inkweto ngufi atagira impanuka ikomeye nk’uko byagenda ku muntu wambaye inkweto ndende, byatumye hashyirwaho iryo tegeko ribuza abantu kwambara inkweto ndende mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Polisi ntabwo ari yo ishyira mu bikorwa iryo tegeko ridasanzwe, ariko iyo bibayeho ko umuntu agira impanuka akagwa nabi atezwe n’iyo mizi y’ibiti, yambaye izo nkweto ndende, ntabwo aba yemerewe kurega ubuyobozi bw’Umujyi kuko ngo bifatwa nk’aho yizize.

Uretse iryo tegeko ridasanzwe ryo kubuza abantu kwambara inkweto ndende batabanje gusaba icyangombwa, uwo Mujyi wa Carmel-by-the-Sea ngo wari ufite n’irindi tegeko ribuza abantu kurya ‘ice-cream’ ku muhanda, kubera impungenge z’imyanda ishobora gutuma abazirya bagubwa nabi.

Ibyo byose uwo Mujyi wagiye ubikora mu rwego rwo kwirinda kuregwa mu nkiko ku mpamvu zitari ngombwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rayon Sports yahanishijwe gukina imikino isigajeya shampiyona idafite abafana
Next Article Polisi iri guhigisha uruhindu abantu bataramenyekana babitse Perezida wabo Samia Suluhu Hassan ko yitabye Imana
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
May 21, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
May 21, 2025
Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
May 21, 2025
Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
May 21, 2025
Uganda: Abasivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’igisirikare bazajya baburanishwa n’inkiko za gisirikare
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho

Inama y’Abakaridinali igomba gutorwamo Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika, usimbura Papa Francis witabye Imana, iteganyijwe ku wa 7 Gicurasi…

2 Min Read
AMAKURU

Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke

Ni ikamyo ya rukururana yahiriye mu Karere ka Nyamasheke ifite purake RAD 923/RL 2071 yavaga mu karere ka Bugesera yerekeza…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Urukiko rukuru muri USA rwahagarutse perezida Trump ku gikorwa yari yiyemeje

Urukiko rwo muri leta zunze ubumwe z'Amerika rwa hagaritse by'agateganyo icywemezo Perezida w'iki gihugu yari aherutse gufatira abimukira Urukiko rw'Ikirenga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Israel yahitanye abanyepalistine 15 barimo n’umukozi wa UN

Abakozi bakoraga mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza 15 barimo umwe wari umukozi w’umuryango wabibumbye bashyinguwe mu mva rusange mu majyepfo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?