igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Icyiciro cya 3 cy’ingabo za SADC zatashye zinyuze mu Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Icyiciro cya 3 cy’ingabo za SADC zatashye zinyuze mu Rwanda
AMAKURUMU MAHANGA

Icyiciro cya 3 cy’ingabo za SADC zatashye zinyuze mu Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 20, 2025 9:04 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ingabo ziri butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zikomeje igikorwa cyo gucyura ibikoresho byabwo, aho ku wa 19 Gicurasi 2025 zacyuye icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho byifashishwaga mu guhangana n’umutwe wa M23

Ibi bikoresho byakomeje koherezwa bisohoka mu gace ka Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30’), bikomeza urugendo bigana Musanze no gukomereza i Kigali, mbere yo kwambuka bikerekeza muri Tanzania.

Iki gikorwa gishingiye ku cyemezo cyafashwe ku wa 13 Werurwe 2025 n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), aho hafashwe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bwa SAMIDRC muri Congo.

Kuva tariki ya 29 Mata 2025 ubwo iki gikorwa cyatangiraga, ibikoresho byose bimaze koherezwa mu byiciro bitanu byabanje byagiye binyuzwa mu Rwanda bikomereza muri Tanzania.

Nubwo ibikoresho bigenda, abasirikare bagize ubu butumwa benshi baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa SAMIDRC, bwafashe umwanzuro ko ibikoresho ari byo bigomba kubanza gutaha mbere y’uko n’ingabo zose zivanwa muri RDC.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa FERWAFA yavuze ko guhana Rayon Sport biri ngombwa
Next Article Lt Gen Gervais Ndirakobuca yasezerewe burundu muri Polisi y’u Burundi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
May 20, 2025
Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
May 20, 2025
Perezida Kagame yakiriye Amb Valentine Rugwabiza baganira ku mutekano mu karere
May 20, 2025
Prostate ni iki, ikora iki, kandi ni izihe ndwara zishobora kuyishamikiraho?
May 20, 2025
Bishop Gafaranga akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, dosiye ye yamaze kugera mu rukiko
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakozanyijeho ku nkombe z’ikiyaga cya Albert

Ni imirwano yabaye muri iki cyumweru kuwa kabiri tariki 15 Gicurasi ku kiyaga cya Albert, hafi y’ikirwa cya Rukwanzi, mu…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Final ya ‘Squid Game’ igiye kujya hanze vuba ahangaha

Filime ya Squid Game yaciye ibintu ku Isi yose igiye gusozwa n’igice cyayo cya nyuma kizajya hanze muri Kamena 2025.…

2 Min Read
AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye abantu 10 bari bacurujwe muri Myanmar

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye abantu 10 bari bashutswe ko bagiye guhabwa akazi keza bakisanga muri Myanmar bakoreshwa imirimo…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF

Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bongeye gushimangira ubufatanye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?