Icyiciro cya kabiri cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, cyatashye kinyuze mu Rwanda.
Mu ma saa mbili z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, ni bwo amakamyo yari yikoreye ibikoresho bya ziriya ngabo yahagurutse i Rubavu.
Mu ma saa 21:50 aya makambyo yari ageze mu mujyi wa Musanze, ibisobanuye ko byibura yageze i Kigali mu ma saa sita z’igicuku.
Amashusho umunyamakuru wa BWIZA yashoboye gufata agaragaramo byibura amakamyo manini abarirwa muri 35 yari yikoreye ibikoresho bya ziriya ngabo za SADC. Ni amakamyo yari aherekejwe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ingabo z’igihugu.
Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zaraye zitashye kirakurikira icya mbere cyatashye ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2025.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo ingabo za SADC zagotewe mu mujyi wa Goma, nyuma yo kuwutsindirwamo na M23 yawigaruriye iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko kuba ziriya ngabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zabaga muri Congo biri mu byatumaga ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’iki gihugu gikomera.
Ati: “U Rwanda ruri gutanga inzira ndetse rukanaherekeza mu mahoro imodoka z’ingabo za SAMIDRC ziri kuva mu burasirazuba bwa RDC zerekeza muri Tanzania zinyuze mu Rwanda, ndetse n’ibikoresho byazo.”
“Kuba ingabo za SAMIDRC zari [muri RDC] buri gihe biri mu byakomezaga aya makimbirane, hanyuma gutangira gutaha kwazo uyu munsi biragaragaza intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rw’amahoro rukomeje.”
SADC yari yarohereje muri Congo ingabo zayo mu mpera za 2023, kugira ngo zifashe iza kiriya gihugu mu ntambara zimaze imyaka irenga itatu zirwanamo n’umutwe wa M23.
Izi ngabo zo mu muryango w’ubukungu wo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika zagiye muri Congo zihasimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zirukanwe na Leta ya kiriya gihugu izihora kuba zaranze kurasana na M23.