Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutwara icyiciro cya mbere cy’abazungu zivuga ko bamaze igihe kirekire bakorerwa ihohoterwa muri Afurika y’Epfo.
Biri mu byo Perezida Donald Trump yasezeranyije akimara kujya ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka dore ko atahwemye gushinja Leta ya Afurika y’Epfo guhohotera aba bazungu ibaziza ibara ry’uruhu rwabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Amerika, Christopher Landau, yavuganye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Alvin Botes Tariki ya 9 Gicurasi 2025, amumenyesha ko abazungu ba mbere bagiye gutwarwa.
Collen Msibi, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubwikorezi ya Afurika y’Epfo, yavuze ko ko icyiciro cya mbere kigizwe n’abazungu 49 barimo abana bato cyajyanywe muri Amerika ku wa 11 Gicurasi.
Aba bose batwawe n’indege ya sosiyete ya Omni Air International yabasanze ku kibuga cy’indege cya O.R Tambo kiri mu Mujyi wa Johannesburg. Bari barinzwe n’abapolisi ba Afurika y’Epfo kugira ngo hatagira ubahohotera. Iyi ndege yabanje kunyura i Dakar muri Sénégal kugira ngo ishyirwemo andi mavuta, mbere yo gukomereza muri Virginia ku kibuga cy’indege cya Dulles ari na ho bururukiye.
Aba bazungu bakiriwe n’abayobozi boherejwe na Leta ya Amerika ku kibuga cy’indege cya Dulles. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 12 Gicurasi, baganira n’abanyamakuru mbere yo gukomereza ku icumbi bagenewe.
Ibyo kuba aba bazungu bahohoterwa, Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ari amakuru adafite ishingiro, gusa kandi ko itababuza kujya muri Amerika mu gihe babyifuza.
Mu rutonde rwabifuzaga kuva muri iki gihugu bujuje ibisabwa rwakozwe n’itsinda ryoherejwe na Prezida Trump, rugaragaza ko hari abarenga 8000 babyifuzaga, gusa abantu 100 ni bo bonyine bakwakirwa.
