igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda
AMAKURUUBUZIMA

Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 19, 2025 3:37 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere
SHARE

Abashakashatsi bagaragaje ko igerageza ry’urukingo rw’agakoko gatera SIDA umuntu aterwa rugakangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri, rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare barwanya aka gakoko, ryatanze icyizere.

Iri gerageza ryakorewe mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Dose ya mbere y’urukingo iterwa umuntu igamije gukangura uturemangingo [B Cells] dushinzwe gukora abasirikare barinda umubiri, mu gihe izindi nkingo zizafasha utwo turemangingo kwiyubakamo ubushobozi bwo kumenya ko agakoko gatera SIDA kinjiye mu mubiri no kugakumira.

Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amserdam, Rogier Sanders, uri mu bakoze igenzura ku igerageza ry’uru rukingo yavuze ko “mu bakoreweho igerageza bose twabonye hubakwa ubudahangarwa bw’umubiri bitwereka ko turi mu nzira nziza.”

Yahamije ko basanze hashobora gukoreshwa urukingo rwibanda ku turemangingo twihariye tugahabwa inshingano yo gukora abasirikare b’umubiri barwanya udukoko twawuteye.

Hari ubundi bushakashatsi bwakoresheje ikoranabuhanga rya mRNA, rifasha umubiri kubaka ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe, ariko bamwe mu bakoreweho igerageza ngo byabagizeho ingaruka ku ruhu.

Gusa abatangaje ubu bushakashatsi bemeza ko ikoranabuhanga rya mRNA ryatuma ikorwa ry’urukingo ryihuta.

Reuters yanditse ko igerageza ry’uru rukingo ryakorewe muri Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rigaraga ko ku Isi abantu miliyoni 39,9 bari bafite ubwandu bwa SIDA mu 2023, muri bo 65% bakaba abo muri Afurika.

Urukingo rwubakira umubiri ubudahangarwa binyuze mu turemangingo ntirwari rwarigeze rugeragezwa muri Afurika ariko ngo byagaragaye ko rwatanga umusaruro haba ku baturage ba Amerika n’abo muri Afurika.

Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere
Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
Next Article Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
May 19, 2025
U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
May 19, 2025
Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
May 19, 2025
Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
May 19, 2025
Sam Karenzi yasabye RIB guhamagaza KNC
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero bikomeye i Kabare

Ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na…

2 Min Read
AMAKURU

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?

Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935, avukira mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo.…

2 Min Read
AMAKURU

Lubero: Abarwanyi ba ADF bishe abantu batanu muri Bapere abaturage bamwe bakwira imishwaro

Igitero Umutwe w’iterabwoba wa ADF wagabye muri teretwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyarugu mu gace ka Bapere, byahitanye abantu batanu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sport igomba gusubira i Huye, ibya Mpaga byanzwe

Nyuma y'uko umukino wahuzaga Mukura Vs na Rayon Sport wasubitswe bitewe n'uko amatara acanira Stade Mpuzamahanga ya Huye yanze kwaka…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?