igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Igiciro cya iPhone gishobora kwikuba gatatu kubera imisoro yashiriweho ibihugu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IKORANABUHANGA > Igiciro cya iPhone gishobora kwikuba gatatu kubera imisoro yashiriweho ibihugu
IKORANABUHANGA

Igiciro cya iPhone gishobora kwikuba gatatu kubera imisoro yashiriweho ibihugu

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 11, 2025 8:58 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Telefone za Iphone zishobora kurushaho guhenda zikava ku 1000$ zikagera ku 3500$ nihakurikizwa imisoro Amerika ya shiriyeho ibihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko iyi gahunda izongera akazi ku baturage ba Amerika ndetse ikarushaho gukomeza inganda z’Abanyamerika. Gusa, si bose babyemera. Dan Ives, inzobere mu by’ikoranabuhanga ikorera muri sosiyete ya Wedbush Securities, yabwiye CNN ko atemeranya n’iyi politiki ya Trump.

Ives yavuze ko kwimurira uruganda rukora telefone za iPhone muri Amerika bishobora gutuma igiciro cyazo cyikuba gatatu, kuko bizasaba gutangira bundi bushya uburyo bwari busanzwe bukorerwa muri Aziya, kandi ibyo bikaba bihenda cyane.

Yakomeje avuga ko kugira ngo Apple yimure byibura 10% by’ibikorwa byayo bijyanye n’icyo ruganda muri Amerika, byasaba nibura miliyari 30$ ndetse bikamara imyaka itatu. Kugeza ubu, iPhone zose zikorera kandi zigateranirizwa muri Aziya, mu gihe ibigo byo muri Amerika byo byibanda kuri software gusa. Ibi ni byo byatumye Apple ibasha kunguka cyane no kuba umwe mu bayoboye isoko rya telefone zigezweho ku Isi.

Kuva Trump yajyaho mu mpera za Mutarama, imigabane ya Apple yagabanutseho 25% by’agaciro kayo bitewe n’ingaruka z’imisoro yashyizwe ku bicuruzwa biva mu Bushinwa na Taiwan. Hafi 90% y’ibikoresho bya iPhone bikorerwa mu Bushinwa.

Mu kwezi kwa Gashyantare, Apple yatangaje ko izashora miliyari 500$ mu myaka ine iri imbere, hagamijwe kongera ibikorwa byo hanze y’u Bushinwa no kwirinda ingaruka ziterwa n’imisoro mishya ya Trump.

Ubu intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa igeze ahakomeye, aho impande zombi zikomeje kuzamurana imisoro uko bwije n’uko bucyeye. Trump amaze gushyiraho umusoro wa 125% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, mu gihe na Beijing yazamuye uwo ishyira ku byaturuka muri Amerika kugeza kuri 84%.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rugombye Abakuru, Man -United yishyuwe ku munota wa nyuma
Next Article M23 yikomye bikomeye igisirikare cya Leta kubera ibitero babagabyeho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIKORANABUHANGAMU MAHANGA

Impamvu ikomeye Abayisiramu bifuza ko urubuga rwa Tiktok rwacika burundu

Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadan Mubajje, arasaba Guverinoma ya Uganda guca urubuga rwa TikTok muri Uganda, kuko avuga ko…

1 Min Read
IKORANABUHANGA

Impinduka Nshya za Whatsapp: Uburyo bushya bwo kurinda umutekano w’ibiganiro bugiye gushyirwa mu bikorwa

Urubuga rwa Whatsapp, rumaze kwamamara ku Isi hose nk’imwe mu nzira zorohereza abantu kuganira no guhanahana ubutumwa, rwatangaje impinduka zikomeye…

2 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

“Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa

Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku…

2 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

RISA yagaragaje imbogamizi ikomeye idindiza umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Bagamba Muhizi Innocent, yagaragaje imbogamizi zagiye zikoma mu nkokora umushinga…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?