Alain Mukuralinda watangaje ko nyakwigendera azashyingurwa 10 Mata 2025 mu irimbi rya Paroisse ya Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Alain Mukuralinda wari umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda witabye imana kuri tariki 4 mata 2025 aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, afite imyaka 55 y’amavuko azize indwara y’umutima.
Alain Mukuralinda mu busanzwe yavukiye aha mu ntara y’amajyaruguru gusa umuryango we uza kwimukira i Kigali ubwo yari afite imyaka ibiri gusa.
Uyu mugabo wamenyekanye cyane ahanini biturutse kukuba yarakoze zimwe mu ndirimbo za menyekanye cyane kandi ashinga imwe muri sosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa. Akaba kandi yaramenyekanye nk’umuvugizi wungirije wa goverinoma aho ariko kazi yakoraga kugeza n’uyu munsi yanakoze kandi indi mirimo irimo kuba yarabaye umushinjacyaha anaba umuvugizi w’ubushinjacyaha. Alain Mukuralinda kandi yanashinze ikipe y’abato aho yazamuraga impano zabo.
Umuryango wa Alain uyu munsi nibwo watangaje aho nyakwigendera azashingurwa n’igihe azashyingurirwa n’uko gahunda yo kumuherekeza yose ipanze.
