Umuryango wa SADC watangiye gucyura ingabo zabo zari ziri kurugamba hano muri Congo batangiye gutaha baciye mu Rwanda.
Ibikoresho bikomeye bya gisirikare birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu hamwe n’ibinyabiziga bisanzwe byatangiye kwinjira mu Rwanda binyuze ku mupaka wa Rubavu. Ibi bikoresho byari iby’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.
Hari hashize igihe bivugwa ko izi ngabo zari gutaha banyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ibyo ntibyigeze bishoboka. Amakuru amwe avuga ko kutanyura mu Rwanda kwari kugamije kwirinda ko byafatwa nk’igisebo, bituma hafatwa icyemezo cyo kubanyuza ku mupaka wa Rubavu nyuma y’uko imirwano ikomeye yari imaze kurangira kandi bakabura uko bakoresha iki kibuga cy’indege cya Goma bitewe n’iko cyangirijwe n’imirwano.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu batangaje ko ku itariki ya 27 na 28 Mutarama 2025 bumvise urusaku rw’amasasu n’indege za gisirikare ubwo ingabo za FARDC zifatanyije na SADC, FDLR ndetse n’imitwe y’abarwanyi b’aba-Wazalendo barasanaga.
Nyuma y’igihe cy’imirwano ikomeye mu turere twa Masisi, Rutshuru, Nyiragongo ndetse no mu Mujyi wa Goma, ingabo za SADC zahuye n’akaga zikubitwa inshuro na M23. Ibi byatumye zimwe mu ngabo n’ibikoresho byazo bisubira inyuma, bikambuka binyuze mu Rwanda.
SADC yari yarohereje abasirikare bagera ku bihumbi bitanu mu Burasirazuba bwa Congo. Gusa mu cyumweru gishize, uyu muryango watangaje ko hari abasirikare bawo bagera kuri 200 bapfuye, bikekwa ko baguye mu mirwano bahanganyemo na M23. Amwe mu makuru twabashije gutohoza ni uko izi ngabo zatangiye gutaha gusa akaba nta n’umunyamakuru wari wemerewe gufata ifoto cyangwa se video ibagaragaza bataha.