igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA cyakuye ku isoko inzoga yitwa “Ubutwenge”
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA cyakuye ku isoko inzoga yitwa “Ubutwenge”
AMAKURU

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA cyakuye ku isoko inzoga yitwa “Ubutwenge”

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 26, 2025 3:29 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga yitwa Ubutwege ikorwa muri tangawizi, kubera ko itujuje ubuziranenge kandi ikorwa mu buryo butemewe.

Mu itangazo ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, Rwanda FDA yatangaje ko inzoga yitwa Ubutwege itujuje ibipimo by’ubuziranenge nk’uko biteganywa n’amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zituruka ku bimera.

Rwanda FDA yasabye abantu guhita bareka kunywa inzoga y’Ubutwege ikorwa na INEZA Ayurvedic Ltd yo mu Karere ka Musanze, hashingiwe ku Itegeko Nº 003/2018 rishyiraho icyo kigo.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: ‘Abacuruzi b’inzoga yitwa Ubutwege mu gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye.’

Rwanda FDA yasabye abaranguza inzoga ya Ubutwege kwakira izizasubizwa n’abacuruzi, bakazigeza ku ruganda ruyikora.

Iti: “Kandi basabwe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’inzoga baranguye ndetse n’izo basubije ku ruganda.”

Uruganda INEZA Ayurvedic Ltd rwategetswe guhita rushyiraho uburyo buboneye bwo kwakira no kumena inzoga ruzasubizwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Mu karere ka Kamonyi Umugabo yasanzwe mu kiraro cy’Inka amanitse mu ikoti
Next Article Kigali: Ahategerwa za bisi hagiye gushyirwa ibyapa bigaragaza igihe zihagerera mu buryo bwo gufasha abagenzi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Annet Murava yerekanye ko akumbuye umugabo we
May 31, 2025
Meddy agiye kongera gutaramira Abanyarwanda
May 31, 2025
Dore amakosa abantu bakora barimo barateka batabizi
May 31, 2025
Nangaa yagaragaje abantu bibiye Tshisekedi amajwi agatsinda amatora
May 31, 2025
Uwabaye Minisitiri w’intebe wa RDC yaburiwe irengero
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi

Ku wa 29 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byimbitse n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’u Burayi, Alain Berset, bigamije kurebera…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Museveni asanga Ukraine Ishukwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi

Intamabara ikomeje guhanganisha U Burusiya na Ukraine mu mboni za Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abona ko abo mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?