APR VC irimo gukora amateka aho yamaze kuba yakatisha itike ibaha amahirwe yo kwegukana irushanwa nyuma yo gukatisha itikwe iberekeza muri 1/2 isezereye ikipe ya El Ithad Club yo muri Libya.
Ikipe ya APR VC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAVB Club Championship 2025 ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yageze muri ½ nyuma yo gusezerera El Ithad Club yo muri Libya.
Ni kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, ubwo hakinwaga imikino ya ¼ cy’iri rushanwa ribera mu Mujyi wa Misrata muri Libya. APR VC yitwaye neza itsinda El Ithad Club amaseti 3-1, aho batsinzwe iseti ya mbere 17-25, ariko bagaruka batsinda izikurikiraho 25-19, 25-21 na 25-19.

Iyi ntsinzi isobanuye ko APR VC yageze mu makipe ane ya mbere ku Mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2025, ikaba ikomeje kwiyandikira amateka.
APR VC ibaye ikipe ya gatatu yo mu Rwanda igeze muri ½ cy’iri rushanwa rikomeye, ikurikira Kaminuza y’u Rwanda yabigezeho mu 2011 ndetse na Gisagara VC yabikoze mu 2022.
