Ikipe ya Napoli yongeye guca agahigo mu mateka y’umupira w’amaguru, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) ku nshuro ya kane
Ku munsi wa nyuma w’iyi shampiyona ya 2024/2025, isi yose yari yerekeje amaso ku Butaliyani aho Napoli yari ihanganiye igikombe na Inter Milan, iyirusha inota rimwe gusa. Ibi byatumye umukino wa nyuma uba uw’ingenzi cyane ku mpande zombi. Napoli yabashije gutsinda Cagliari ibitego 2-0, ibitego byinjijwe na Scott McTominay ku munota wa 42 na Romelu Lukaku ku wa 51. Nubwo Inter Milan nayo yatsinze Como 1907 ibitego 2-0, ntibyahinduye ibintu, kuko Napoli yari yamaze kwiyemeza kuguma ku mwanya wa mbere.
Umutoza Antonio Conte, wageze muri Napoli mu mpeshyi y’umwaka ushize, yanditse amateka ahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere ayitoza. Conte abaye umutoza wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Butaliyani ubashije kwegukana igikombe cya Serie A ari kumwe n’amakipe atatu atandukanye: Juventus, Inter Milan, na Napoli. Ibi byiyongera ku gikombe cya shampiyona yigeze kwegukana ari muri Chelsea mu Bwongereza.
Umukinnyi wahize abandi muri iyi shampiyona ni Scott McTominay, umukinnyi wo hagati waturutse muri Manchester United. McTominay yatsinze ibitego 12 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego (assists), ndetse ni nawe watsinze igitego cya mbere mu mukino wa nyuma, cyabaye ingenzi cyane mu gutuma Napoli ibona igikombe.
Iki gikombe cy’uyu mwaka wa 2025 kibaye icya kane mu mateka ya Napoli. Ibikombe byabanje ni ibyo mu 1987 na 1990 ubwo ikipe yayoborwaga na Diego Maradona, ndetse n’icyegukanywe mu 2023.
Napoli isoje shampiyona yanditse amateka mashya, ikaba igaragaza ko iri mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi. Abafana n’abasesenguzi b’umupira bayitezeho byinshi mu marushanwa y’umwaka utaha, harimo n’irya UEFA Champions League.