Ikipe y’umupira w’amaguru Arsenal FC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo iyi kipe yo mu Bwongereza yagize iti “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.