Ikipe y’ingabo z’u Rwanda (RDF) binyuze muri Diviziyo ya 5 izakina umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’Ikipe y’Ingabo za Uganda (UPDF) binyuze muri Diviziyo ya 2, mu gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibisirikare byombi.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, ni bwo mu Karere ka Ntungamo ku kibuga cy’umupira cya Kyamate muri Uganda, hazabera umukino uhuza ibisirikare byombi.
Uyu mukino uzaba ari uwa mbere Proximity Commanders, igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka.
Abasirikare bazahagararira u Rwanda bazakirwa na Maj. Gen. Paul Muhanguzi, uhagarariye Diviziyo ya 2, akazaba ari kumwe n’abandi basirikare bakuru muri Ntungamo.
Umukino uzahuza amakipe yombi uzaba ufunguye ku bafana bose babyifuza, kuko mu ntego zawo hazaba harimo gutera intambwe y’imikoranire hagati y’igisirikare ndetse n’abasivili.
Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Ntungamo, aba basirikare bazakora n’ibindi bikorwa bifitiye inyungu abaturage. Aha harimo imyiyereko ya gisirikare, gutera ibiti no gutanga amaraso.
Imikoranire ya Diviziyo ya 5 y’u Rwanda na Diviziyo ya 2 ya Uganda, byihaye intego zo kujya bahura kenshi mu kurushaho kurebera hamwe uko umubano wabyo uhagaze ndetse no kurushaho gusangira amakuru y’ibyaha byambukiranya imipaka.