Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, igonga umunyegare arakomereka mu gihe yihutaga ijya kureba umurwayi.
Ni impanuka yabaye ahagana saa moya, ikaba yari igiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama, ikaba yagenderaga ku muvuduko uri hejuru nk’ujo bishimangirwa n’ababonye aho impanuka yabereye.
Bivugwa ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabonabose, Akagari ka Hangabashi, Umurenge wa Gitambi, aho iyo mbangukiragutabara yari itwawe na Nsengiyumva Maurice w’imyaka 35.
Muri iyi mbangukiragutabara hari harimo umuforomo witwa Ahadi Kasi Wilson wari ugiye kuzana uwo murwayi.
Umwe mu bahaye Imvaho Nshya ayo makuru yagize ati: “Yageze hano mu Mudugudu wa Kabonabose umushoferi yihuta cyane, agonga umuturage witwa Ingabire Jean Claude wari uri ku igare ajya mu mirimo ye.”
Uwo muturage akimara kwikubita hasi yahise akomereka ndetse atangira gutaka umugongo, amaguru n’amaboko.
Yakomeje agira ati: “Imbangukiragutabara yahise yibirundura, ita umuhanda, amapine ajya hejuru, irangirika ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba.”
Umujyegare yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorerwa iby’ibanze, hanafatwa icyemezo cyo kumujyana ku Bitalo bya Mibilizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Niyirora James, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yari afite.
Ati: “Umushoferi yafashe feri cyane biramugora, birangira ibirindutse amapine ajya hejuru ariko ku bw’amahirwe ntiyamurengana ngo ibarohe munsi y’umukingo.”
Yavuze ko ku bw’amahirwe umushoferi n’umuforomo ntacyo babaye nubwo umunyegare we bitamuhiriye agakomereka.
Ati: “Ingabire Claude wagonzwe twari twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha ariko bitewe n’uko ameze yahise ajyanwa ku Bitaro bya Mibilizi. Arataka cyane umugongo n’amaguru, yanakomeretse ibiganza no mu mutwe.”