Polisi ya Uganda yatangaje ko imodoka itwara abagenzi (taxi) hamwe n’ikamyo byagonganiye mu Mudugudu wa Lwaba, mu Kagari ka Kapyanga, ku muhanda munini wa Jinja–Malaba, aho imodoka yagonganye n’ikamyo.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Busoga y’Iburasirazuba, Bwana Michael Kafayo, yavuze ko iyo taxi yari ifite pulake UBQ 772A yavaga i Kampala yerekeza i Tororo, yagonganye n’ikamyo ifite pulake KBM 175S yavaga i Malaba itwaye kontineri.
Bwana Kafayo yasobanuye ko umumotari wari utwaye moto yihutaga cyane, agerageza guca ku modoka itwaye abagenzi yavaga Iganga yerekeza i Tororo, mukuyinyuraho yahise ita umuhanda, muri ako kanya hari ikamyo yavaga i Tororo yerekeza Iganga igerageje guhunga iyo moto, kontineri yari ihetse iracika ihita ikubita taxi yo mu Bwoko bwa Toyota Hiace yerekezaga i Tororo.
Bwana Kafayo yavuze ko abantu batandatu bakomeretse bajyanwa mu Bitaro bya Bugiri, barimo n’umushoferi w’iyo kamyo ifite pulake KBM 157.
Yongeyeho ko abagore n’abagabo batamenyekanye, barimo na shoferi wa taxi, bapfiriye aho impanuka yabereye. Abantu babiri bikekwa ko bari kuri moto babonetse munsi ya kontineri yari yaguye.
Kugeza ubu, Polisi yari itarakuraho ibisigazwa by’iyo mpanuka, ariko iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyayiteye nyacyo.