Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadan Mubajje, arasaba Guverinoma ya Uganda guca urubuga rwa TikTok muri Uganda, kuko avuga ko rukoreshwa n’abantu badafite akazi bagaharabika abandi. Sheikh Mubajje yanagaragaje impungenge ikomeye ku bayobozi b’Abayisilamu bakoresha uru rubuga mu gutanga amakuru ayobya abayoboke babo.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Abayisilamu muri Uganda bwatangaje ko Sheikh Mubajje agomba gukomeza kuyobora, nubwo afite imyaka 70, kuko bakomeje gukurikiza itegeko nshinga.