igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis
AMAKURUIMIKINO

Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 5:32 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam Karenzi, kubera amakimbirane n’ugushyamirana bakomeje kugaragaza bifashishije itangazamakuru, ibintu bivugwaho ko bishobora kuvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Dr. Murangira yavuze ko guterana amagambo kw’aba banyamakuru bombi byafashe intera idasanzwe, aho buri umwe yifashisha urubuga rw’itangazamakuru akorera agasubiza undi mu buryo burimo kumusebya, gushotora no gutangaza amakuru akomeretsa umwirondoro w’undi.

Yagize ati: “Iyo dusesenguye imvugo zabo bombi [Muramira na Karenzi], dusanga zishingiye ku makimbirane ashingiye ku bintu baziranyeho byihariye. Icyagaragaye ni uko bakomeje gukwedura ayo makimbirane, bakayashyira mu itangazamakuru aho kubikemura mu buryo bw’umwuga.”

Yakomeje agaragaza ko iyi myitwarire igenda itandukira amahame y’umwuga w’itangazamakuru, aho itagihabwa isura y’ikiganiro cyangwa ibitekerezo, ahubwo ihinduka urubuga rwo guharabikana no guhembera urwango.

Yagize ati: “Ibi ntabwo bigarukira ku makimbirane y’akazi gusa, ahubwo ni ibintu bishobora kuvamo ibyaha. Iyo abantu bagera aho bamenyana ku buryo burambuye, bagatangira gushyira hanze amabanga bifashishije itangazamakuru, ni ibikorwa bikwiye guhagarikwa hakiri kare.”

Dr. Murangira yasabye abantu bose bafite aho bahuriye n’itangazamakuru kwirinda kwitiranya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwo gutesha agaciro abandi. Yasabye Muramira Régis na Sam Karenzi guhagarika iyo myitwarire, kuko ngo ubutabera butazabirebera.

Yagize ati: “Gushwana birashoboka, byarashobotse ko batandukana, ariko ibyo gukomeza guterana amagambo nk’abana ntibikwiye. Usanga umwe ateguza ‘igice cya kabiri’, undi nawe agasubiza mu buryo bugaragara ko bushotorana. Ni ibintu bibabaje, kandi bibangamira abaturage ndetse bikadindiza iterambere ry’itangazamakuru nyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ikibabaje ni uko umwe ahora ashishikariza abafana be kumushyigikira, undi nawe akabikora, ibintu biganisha ku gucamo ibice abaturage no kubashora mu makimbirane atabareba. Ni imyitwarire iteye impungenge. Nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, niba badasubiye mu murongo, ubutabera buzabikurikirana.”

Abantu benshi mu bakurikiranira hafi ibya siporo n’itangazamakuru basanga ikibazo cy’aba bagabo cyarafashe intera, nyuma yo gutandukana batumvikanye neza mu mikoranire yabo kuri radiyo ya FINE FM, nyuma Karenzi agatangira radiyo ye bwite SK FM.

Bivugwa ko igituma batumvikana byakomeje gushingira ku kutabona ibintu kimwe mu miyoborere mishya ya Rayon Sports, kimwe mu bigo bikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Dr. Murangira yasabye abanyamakuru n’abagize urwego rw’itangazamakuru muri rusange guharanira umwuga uhamye, ushingiye ku ndangagaciro, aho kwishora mu makimbirane ashingiye ku nyungu bwite z’abantu ku giti cyabo. Yasoje yibutsa ko RIB itazihanganira imyitwarire nk’iyo, kuko itesha agaciro umwuga, igasenyera igihugu, ikanahungabanya umutekano w’abaturage.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Fatakumavuta ashobora gufungwa imyaka 9
Next Article Umuhanzikazi wari warihebeye Kitoko Bibarwa usigaye wibera mu Burayi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kigali hagiye gushya ndakurahiye Jose Chameleon yongeye gusubukura igitaramo yari afite i Kigali

Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone yongeye gusubukura igitaramo yari afite i Kigali muri Mutarama 2025, aho cyashyizwe ku wa…

1 Min Read
AMAKURU

Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Itora rya 1 ryasize Papa mushya atabonetse

Amatora y'Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, usimbura Papa Francis, yabaye kuri uyu wa Gatatu, Taliki 07 Gicurasi, asize…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Muyaya abona kujya I Goma kwa Kabila ari ubugambanyi

Taliki 18 Mata 2025, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yageze i Goma…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?