Ku cyumweru, tariki ya 30 Werurwe, abaturage bo mu mujyi wa Bule, umurwa mukuru w’akarere ka Bahema Badjere mu Ntara ya Ituri, bakiriye ingabo za leta ya Uganda (UPDF) n’ibyishimo byinshi. Uyu ni umujyi ucumbikiye impunzi zisaga 100,000 zahunze ibitero bya CODECO.
Ni ubwa mbere izi ngabo z’Ubugande zoherejwe muri aka gace kibasiwe n’ubwicanyi bukomeye bukorwa n’umutwe wa CODECO, ushinjwa kuba umaze kwica abantu amagana kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Abagize sosiyete sivile bavuga ko icyatumye izi ngabo zakiranwa yombi ari ikimenyetso cy’uko bizeye ko bagiye kurokorwa izi nyeshyamba za CODECO zimaze igihe zihungabanya umutekano w’abaturage.
Charité Banza, Perezida wa sosiyete sivile, yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’amahoro arambye ndetse no kuba bizeye ko abahunze bagiye gusubizwa mu byabo.
Yagize ati: “Abaturage barishimye kuko bumvise ko ingabo za UPDF zashegeshe abarwanyi ba CODECO i Fataki no muri Bethléem, aho bakoreraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku baturage.”
Uyu muyobozi yasabye ko izi ngabo zakongera umubare wazo muri aka gace, kugira ngo zirwanye imitwe yose yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.