Mu gihugu cya Kenya mu Ntara ya Garrisa, umwuka mubi watutumbye mu nkambi ya Garissa ubwo habaga umubyigano w’abantu benshi bari bari ku murongo bagiye gufata ibyo kurya, bikarangira umudamu umwe abuze umwuka agata ubwenge, ubundi akahasiga ubuzima.
Ni imvururu zatewe n’umubyigano w’abantu benshi bari bagiye gufata ibyo kurya, ubuzima bw’umudamu burahasigara kubera ko yagize umwuka muke agata ubwenge.
Polisi yo mu gihugu cya Kenya yemeje iby’aya makuru ivuga ko uyu mudamu yazize umubyigano w’abantu bari baje gufata ibyo kurya, bakimara kubona ko yataye ubwenge yihutanwe ku bitaro ariko birangira ashizemo umwuka.
Ababibonye bavuga ko muri iyi nkambi haba impunzi nyinshi ugereranije nuko ingana.