Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma iherereye mu karere ka Turkana muri Kenya zasubiye mu Burundi bitewe n’ibibazo birimo inzara, zimwe muri zo zigaragaza ko zitizeye ko zizatekanira mu gihugu cy’amavuko.
Imodoka zakuye aba Barundi mu nkambi tariki ya 13 n’iya 14 Gicurasi, zibajyana ku kibuga cy’indege cya Lodwar, aho buriye indege ebyiri zakodeshejwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR), zibajyana i Bujumbura.
Imwe mu mpunzi zatashye yasobanuye ko imibereho mu nkambi yari igoye kuko ibiribwa bahabwaga byagabanyijwe cyane, iti “Ibiribwa byagabanyijweho ibirenga kimwe cya kabiri. Umutekano ntawo, abaturage na bo ntibakitwiyumvamo.”
Nk’uko byatangajwe n’urubuga SOS Medias, indi mpunzi yavuze ko icyatumye uyu mwaka ugera ikiri muri Kenya ari uko ibibazo byatumye ihunga u Burundi bigihari, bityo ko iyo imibereho yo mu nkambi idahinduka, yari kugumamo.
Iyi mpunzi yabaye mwarimu yagize iti “Impamvu zatumye duhunga ntabwo zirakemuka. Turi gutaha bitewe n’ubuzima bugoye buri hano, ntabwo ari uko u Burundi bwahindutse.”
Hari impunzi yagaragaje ko mu gihe byagaragara ko kuba mu Burundi na byo bigoye, izahungira mu kindi gihugu, iti “Ntimuzatungurwe ejo twisanze mu kindi gihugu, dusaba ubuhungiro.”
Impunzi z’Abarundi ziganje mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, aho inyinshi zahunze nyuma y’umwuka mubi watutumbye muri politiki y’u Burundi mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu. Hasigaye izirenga ibihumbi 250 zitarataha.