Indege yavaga muri Kenya igiye muri Tanzania yasubitse urugendo igitaraganya

Indege ya Sosiyete ya Kenya Airways yategetswe gusubira inyuma kubera impugenge z’uko hashobora hari umuzigo wamenega ibintu bishobora kwangiza ubuzima ubwo yavaga i Nairobi yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni indege yo mu bwoko bwa KQ484, aho Abagenzi bari bayirimo, bavuze ko yategetswe gusubira inyuma hashize iminota 25 ihagurutse kubera impungenge ko hari ibyamenetse byangiza ubuzima, bizwi nka Tuberculosis Bacilli.

Ahagana saa sita z’amanywa nib wo Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA), byari biteganyijwe ko iri bugere i Dar es Salaam sa munani z’amanywa

Sosiyete ya Kenya Airways yashyize hanze itangazo risobanura ko icyatumye ihita igaruka ari ukubera ikirere kibi cyari kiri i Nairobi bihabanye n’ibyo abagenzi batangaje.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version