igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibidasazwe abagore bo muri Sudani y’Epfo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibidasazwe abagore bo muri Sudani y’Epfo
AMAKURU

Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibidasazwe abagore bo muri Sudani y’Epfo

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 5:35 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abari n’abategarugori bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo, bahaye amahugurwa y’iminsi itatu abagore bo mu Mujyi wa Malakal ajyanye n’uburyo bashobora kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, RWANBATT-2, mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo za Loni i Malakal.

Iki gikorwa cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda kigamije gufasha abaturage batuye muri uyu Mujyi wa Malakal uherereye mu Ntara ya Upper Nile.

Amahugurwa yibandaga ahanini ku buryo abo babyeyi bashobora gutegura indyo yuzuye, bakoresheje ibikomoka muri iki gihugu ndetse berekwa akamaro ka yo mu guharanira ubuzima bwiza bw’umwana.

Nyuma y’ayo mahugurwa abagore 120 bayitabiriye bahawe impamyabushobizi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Upper Nile, Maj Gen Joseph Mayon Akoon, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku buryo zikomeje gufasha abagore bo muri Malakal kwiteza imbere ndetse anazashimira uburyo zikomeje gukorana neza n’abaturage bahatuye muri rusange.

Maj Gen Akoon yakomeje ashishikariza abahawe amahugurwa kuzayakoresha neza bafasha abana babo kubona indyo yuzuye, anabasaba ko bakwiriye kwigisha abandi batitabiriye kugira ngo bakomeze barwanye imirire mibi n’ingwingira mu bana.

Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt Col Charles Rutagisha, yavuze ko ishema rya buri mubyeyi, ari ukugira abana bafite ubuzima buzira umuze, yemeza ko kubigeraho bihera ku kubaha indyo yuzuye.

Yibukije abari bitabiriye icyo gikorwa ko umwana wagaburiwe neza, avamo umuturage mwiza ukora inshingano ze uko bikwiriye, yerekana uburyo ahazaza ha Sudani y’Epfo hashingiye ku bakiri bato bakomeye kandi bafite ubuzima bwiza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Alexia Putellas yagaragaje agahinda kenshi nyuma yo kwamburwa igikombe na Arsenal WFC
Next Article Uwari uhagarariye u Bwongereza muri Miss World yivanye muri iri rushanwa.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ugezweho muri Uganda yagarutse nyuma yo kubyarira mu mahanga

Sheebah Karungi yagarutse muri Uganda nyuma yo kumara hafi amezi arindwi ari mu mahanga. Uyu muhanzikazi yavuye muri Uganda mu…

1 Min Read
AMAKURU

Ahmed al-Sharaa agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi aho agiye guhura na Perezida Emmanuel Macron

Umuyobozi mushya w’inzibacyuho wa Syria, Ahmed al-Sharaa, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi, aho azahura na Perezida…

2 Min Read
AMAKURU

Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yasubiye mu biganiro…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yageze…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?