igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Intambara y’amagambo hagati ya Shaddy Boo na Mutesi Scovia
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Intambara y’amagambo hagati ya Shaddy Boo na Mutesi Scovia
AMAKURUIMYIDAGADURO

Intambara y’amagambo hagati ya Shaddy Boo na Mutesi Scovia

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 7, 2025 1:37 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje ko amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu kiganiro cyanyuze kuri shene imwe ya YouTube atamushimishije.

Mu kiganiro cy’iyo shene cyakorwaga n’umunyamakuru akaba n;umunyarwenya Taikun NDAHIRO, yerekaga amafoto atanduaknye umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenga RMC akaba na nyiri igitangazamakuru “MAMA URWAGASABO” Mutesi Scovia, maze bageze ku ifoto ya Shaddy Boo asabwa kumuvugaho ibintu bitatu amuziho.

Icyagaragaraga ni uko, Scovia yabanje kwitiranya Shaddy Boo n’undi witwa Aliah Cool, ariko nyuma uwamubazaga amubwira uwo ari we, maze avuga ko hari imico agira we adakunda

Yagize ati: “Uyu ni Shaddy Boo, ntabwo muzi neza ariko namwumviseho inkuru ebyiri. Icya mbere ni victim, icya kabiri ajyanye n’ibigezweho. Gusa hari ibyo avuga ntakunda, hari n’uburyo agaragaramo ntakunda. Ntanashishikariza uwari we wese kubikora. Gusa we yabihisemo, ingaruka azakira wenyine, ndetse n’ibyiza abyakira wenyine.”

Ni amagambo atakikiriwe neza na Shaddy Boo, ndetse ahita abigarukaho mu kiganiro yagiranye n’abafana be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha ndetse n’ubutumwa yanditse ku rubuga rwa X.

Yagize ati: “Si uko byambabaje, ariko ni gute umuntu uvuga ko atakuzi, akavuga ko uri ‘victim’, kandi akagushyira hasi Namwubahaga, ariko hari aho umuntu akwiye gutekereza mbere yo gutanga ibitekerezo bisa n’ibisebya mugenzi we. Ibyo yavuzemo hari uburyo yabivugamo cyangwa akabigumana akazabimbwira twenyine.”

Kuri X yagize ati: “None umuntu mutazi mumuvuga mute? cyakora njyewe ndakwikundira.”

None umuntu mutazi mumuvuga mute ?😁😁 cyakora njyewe ndakwikundira pic.twitter.com/OcaQvf04AA

— Shaddyboo (@shaddyboo__92) May 4, 2025

Shaddy Boo yakomeje asaba abantu, by’umwihariko ab’igitsina gore, kujya bita ku buryo bavuga no ku ruhare bagira mu kubaka cyangwa gusenya isura y’abandi, cyane cyane mu ruhame.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano
Next Article Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Uburusiya: Ibibuga by’indege mu burusiya byagabweho ibitero bikomeye

Mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ibibuga by’indege bine byafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Ukraine igabye ibitero bya drone ku nshuro…

1 Min Read
AMAKURU

Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma yapfuye azize uburwayi

Alain Mukuralinda, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, yapfuye azize indwara ya stroke yamufashe ku wa Gatatu, agahita ajya muri coma.…

1 Min Read
AMAKURU

Antoine Cardinal Kambanda Yavuze ku kudatezuka kwa Nyakwigendera Alain Mukuralinda

Mu muhango wo gusezera Alain Mukuralinda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Alain…

1 Min Read
AMAKURU

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?