Kuri ubu mu mijyi ya Kavumu, Katana na Lwiro yo mu karere ka Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, inyeshyamba za M23 zagabweho igitero gikomeye n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko ibintu bikomeje kujya mu rujijo, kuko ingabo z’ihuriro rya AFC/M23 zitari zaza mu mirwano mu gihe inyeshyamba za Wazalendo zari zatangiye kwigaragaza mu mujyi wa Kavumu, nk’uko ikinyamakuru cya Kivu Morning Post cyabitangaje.
Andi makuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa X (Twitter), hari andi makuru avuga ko abarwanyi ba M23 bari i Bukavu bagiye gutabara, bagamije gusubiza inyuma abarwanyi ba Wazalendo. Imirwano ikaba yahise itangirira ku kibuga cy’indege cya Kavumu, ahari kubera isibaniro ry’imirwano ikaze.
Iyi mirwano ije ikurikira indi yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma ndetse no mu turere twa Nyiragongo two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho abarwanyi ba M23 bari bahanganye n’ingabo za FARDC n’imitwe y’abarwanyi b’Abenegihugu ba Wazalendo.
Umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ukomeje kuba muke, imirwano ikaba ikomeje gufata indi ntera.