Umwe mu barwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, yemeje ko bafashe intasi yari yaroherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ngo yivugane abayobozi bo muri iryo ihuriro.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umwe mubagize iri huriro rya AFC, aho yatangaje ko iyo ntasi yafatiwe mu bikorwa bifatwa nk’ubugambanyi bwo guhungabanya umutekano w’abuyobozi ba AFC/M23 mu buryo bwihishe.
Iyo ntasi ivuga ko perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bashakaga gukoresha inzira z’ibanga kugira ngo basenye ubuyobozi bwa AFC/M23, nyuma yaho ibiganiro by’i Doha bikomeje kwanga gutanga umusaruro ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uwatanze aya makuru yanavuze ko amashusho y’iyo ntasi ko yamaze gufatwa, kandi ko agiye gushyirwa ahagaragara mu minsi mike iri mbere.
Aya makuru aje akurikira itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryaraye rishyize hanze, ryamagana amakuru yatangajwe na Teohna Williams, umujyanama mukuru wa Monusco ushinzwe kurinda abasivili, watanze amakuru ko i Goma harushije kuba ahantu h’amakuba kuva AFC/M23 yahafata.
Itangazo rigira riti: “Ibinyoma byakozwe ku bushake, kugira ngo bateshe agaciro ibikorwa by’ihuriro ndetse no guhungabanya imishyikirano ya Doha.”
AFC/M23 ikavuga ko ibyo binyoma ko bishigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ndetse n’u bw’u Burundi.
Ni nyuma yaho kandi tariki ya 11 na 12/04/2025, i Goma hagabwe ibitero bigamije guhungabanya umutekano waho, bikemezwa ko ababikoze bari bashigikiwe n’ingabo za Monusco n’iza SADC ziri muri uwo mujyi wa Goma.”
Itangazo rya AFC/M23 rikomeza rivuga ko ari ryo ryashoboye guhagarika ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u mujyi wa Goma, rigasubiza n’abaturage mu byabo, ndetse rikanagarura amahoro muri Goma no mu nkengero zayo.
Iri huriro rigasaba umuryango mpuzamahanga kutagwa mu mitego y’ibinyoma bya RDC n’abambari bayo barimo u Burundi, ahubwo bakibanda ku gushigikira amahoro arambye n’ubutabera kuri bose, cyane kubaturage ba Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru bagabwaho ibitero n’ingabo za Leta y’i Kinshasa ku bufatanye n’iz’u Burundi.