igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Inyeshyamba za M23 zemeje bidasubirwaho ko Kabila araye mu mujyi wa Goma
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Inyeshyamba za M23 zemeje bidasubirwaho ko Kabila araye mu mujyi wa Goma
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Inyeshyamba za M23 zemeje bidasubirwaho ko Kabila araye mu mujyi wa Goma

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 26, 2025 8:31 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Lawrence Kanyuka, umuvigizi w’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma yatangaje ko uwahoze ari Perezida wa DR.Congo yageze muri uwo  mujyi.

Mu butumwa burebure yashyize kuri X, yagize ati “Ihuriro AFC/M23 rishimishijwe no kugaruka k’uwahoze ari umukuru w’Igihugu, Senateri w’Ubuzima bwe bose, Joseph Kabila Kabange i Goma, mu gihugu cye cya DRC.”

Kanyuka avuga ko ukugaruka mu gihugu bivuze ikintu gikomeye muri Politiki kandi ari amahitamo meza.

Yongeraho ko “i Goma, Kabila yakiriwe, aho hakiri ibibazo bitandukanye birimo ivangura, guhuhotera abanyapoltiki, igihano cy’uru[fu ndetse n’imvugo z’urwango.”

Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23, Col Willy Ngoma, nawe yatangaje ko Kabila yageze muri uyu mujyi uri mu maboko ya M23.

Yagize ati “ARC/AFC yishimiye  ukuza no kubaha uwahoze ari umukuru w’igihugu na senateri ubizima bwe bwose , umusirikare wa Rubanda , Joseph Kabila Kabange mu bice byabohowe na M23/AFC.”

Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Mu cyumweru gishize sena ya DR Congo Kabila abamo nk’umusenateri ubuzima bwe bwose ,yamukuyeho ubudahangarwa nyuma y’ubusabe bw’ubushinjaha bwa gisirikare bwifuza guhita bumukurikirana ku byaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23.

Kabila w’imyaka 53, yaherukaga muri DR Congo mu mpera za 2023 yavugaga ko agiye ku mpamvu z’amasomo muri Afurika y’Epfo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuturage yatoraguye imbunda yari itabye mu murima
Next Article Jose Chameleone azagaragara mu birori byo kwishimira ibikombe cya APR FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025
Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
May 31, 2025
Abakoresha umuhanda nyabugogo-Kabuga bari kubyinira ku rukoma
May 31, 2025
CANALBOX-Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo
May 31, 2025
Juliana Kanyomozi agiye kwibaruka
May 30, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Izina Fransis si ryo zina rye bwite. Dore ibindi wamenya byerekeye Nyirubutungane Papa witabye Imana

Mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika nibwo Vatikani yatangaje Urupfu rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi,Papa Farancis.Amazina ye…

7 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaje ibyaha 10 byiganje mu Karere ka Rusizi

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston, yagaragaje ko magendu n’ubujura ari byo biyoboye urutonde…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

URWEGO RW’UBUGENZACYAHA RIB RUGIYE KUYOBORWA N’UMUYOBOZI MUSHYA.

Mu nama yaraye iteranye yemeje ko Col Pacifique Kayigamba Kabanda asimbuye Col (Rtd)Ruhunga Kibezi Jeannot wari umaze imyaka irindwi ayobora…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

FCC yasabye abanye-Congo kwamagana ijyanwa mu nkiko rya Kabila

FCC, Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riri gushishikariza  Abanye-Congo kwamaganira kure umugambi Leta ifite…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?