igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Inyeshyamba za M23 zikubise ahababaza Wazalendo zicamo abarenga 300, imirambo yuzuye Kavumu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Inyeshyamba za M23 zikubise ahababaza Wazalendo zicamo abarenga 300, imirambo yuzuye Kavumu
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 zikubise ahababaza Wazalendo zicamo abarenga 300, imirambo yuzuye Kavumu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 14, 2025 7:42 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Inyeshyamba za M23 zarwanye n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze iminsi barwana bashaka kwisubiza Kavumu ndetse n’ikibuga cy’indege, M23 yazihinduranye izikubita ahababaza bicamo Wazalendo barenga 300, kuri ubu imirambo yuzuye Kavumu.

Iyi mirwano iri kuba mu gihe hari hashize igihe Inyeshyamba za M23 zitangaje ko zihagaritse imirwano ubundi ziyemeza kuyoboka inzira y’ibiganiro, ikintu uruhande rwa Leta ya Congo basa naho batumvise neza, kuko ku ikubitiro mu cyumweru gishize bahise M23 yatangaje ko babagabyeho ibitero mu mujyi wa Goma ndetse na Kavumu.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Maj Sylvain Ekenge, mu itangazo yanyujije ku bitangazamakuru bya Leta ya Congo yavuze ko ingabo za Congo zitigeze zitera umujyi wa Goma ahubwo ko ari inyeshyamba za M23 zirasheho zarangiza zikitatsa.  

Ekenge, agaragaza ko ingabo za Leta ya Congo ziri kubahiriza amasezerano y’amahoro kandi ko ibirindiro by’ingabo za Leta ya Congo biri kure y’umujyi wa Goma hafi mu birometero 300 muri za Lubero, izindi ngabo nazo ziri muri Walikale, mu majyepfo ya Goma FARDC ikaba iri muri Uvira, Mwenga na Fizi, anyomoza kumugaragaro ko iri tangazo rya M23 ari ibinyoma gusa.

Ku rundi ruhande abarwanyi ba Wazalendo bari biyemeje kwigarurira Kavumu aho barwanaga basatira ikibuga cy’indege, amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga abarwanyi ba Wazalendo bari kumwe n’abaturage muri Kavumu bigaragara ko bamaze kuyigarurira ndetse amakuru yavugaga ko ikibuga cy’indege cya Kavumu, kiri hafi kujya mu maboko y’aba barwanyi ariko M23 yasaga naho iri guhunga aba barwanyi, yaje kubasubiza inyuma yicamo benshi, ubu imirambo yuzuye Kavumu.

Nyuma y’igihe kinini muri Kavumu humvikana urufaya rw’amasasu hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’inyeshyamba za M23, abarwanyi benshi ba Wazalendo bagera kuri 300 bishwe n’inyeshyamba za M23, nyuma y’uko ingabo za M23 ziturutse Bukavu zikagotera aba barwanyi hagati. Kugeza ubu M23 niyo yigaruriye Kavumu ahubwo ikaba ikomeje gukora ibikorwa byo kubashakisha mu nzu z’abaturage aho baba bihishe hose.

Amafoto ateye ubwoba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana bamwe muri ba Wazalendo barasiwe mu cyico muri iriya mirwano, mu gihe abandi benshi bafashwe mpiri n’Ingabo za M23.

Ku wa 14 Gashyantare ni bwo M23 yigaruriye Kavumu n’ikibuga cy’indege cyo muri aka gace, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Michelle Obama yagize icyo avuga kuri gatanya iri gututumba hagati ye na Barack Obama
Next Article Abaturage bo mu Majyaruguru y’u Bushinwa Bapima ibiro munsi ya 50 basabwe kuguma mu ngo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Donald Trump yise mugenzi we w’Uburusiya umusazi nyuma y’igitero gikaze yagabye kuri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje akababaro n’uburakari yatewe n’igitero cy’ Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, ashinja…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nangaa yagaragaje abantu bibiye Tshisekedi amajwi agatsinda amatora

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu kwibira amajwi Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira…

2 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga

Senateri Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 2015 kugeza mu 2020, yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yashatse…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibihugu 10 bifite igisirikare gicumbagira kurenza ibindi muri uyu mwaka

Urubuga Global Firepower rwasohoye urutonde rugaragaza uko ibihugu 145 byo ku Isi bihagaze mu mbaraga za gisirikare. Muri urwo rutonde,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?