Umutwe w’iterabwoba wa Jama’a ul-Islam wa al-Muslimin (JNIM), ushamikiye kuri Al-Qaeda, wigambye ko wishe abasirikare bagera kuri 200 mu gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Burkina Faso biherereye mu mujyi wa Djibo, mu majyaruguru y’icyo gihugu
Amakuru yatangajwe n’itsinda ry’ubutasi rya SITE rikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikurikirana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro kuri interineti, avuga ko uwo mutwe wabitangaje mu itangazo ryawo.Igitero cyabaye ku cyumweru, aho ibirindiro by’ingabo, isoko ndetse n’abapolisi byibasiwe.
Nubwo umubare w’abaguye muri icyo gitero utaremezwa ku mugaragaro, abaturage batatu bo mu gace ka Djibo babwiye Reuters ko harimo abasirikare n’abasivili bishwe.Ibiro ntaramakuru bya Reuters byatangaje ko hari ikigo cy’umutekano cyemeje iby’icyo gitero, ariko cyirinda gutangaza umubare w’abahaguye.
Ikinyamakuru Al Jazeera cyagerageje kugenzura umubare w’abapfuye ariko nticyabishoboye, mu gihe igisirikare cya Burkina Faso cyavuze ko uwo mutwe ukabya mu gutangaza imibare y’abahitanywe n’igitero.Ibi bibaye mu gihe Burkina Faso ikomeje guhangana n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba imaze imyaka myinshi ikorera mu gace ka Sahel.