Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Israel yaba iri mu myiteguro yo kugaba igitero cy’indege ku bikorwaremezo bya nucléaire bya Iran, mu rwego rwo guhagarika icyo yita umugambi wa Tehran wo gukora intwaro za kirimbuzi
Iran yo yakomeje gusobanura ko gahunda yayo ya nucléaire igamije inyungu za gisivile gusa, nko mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi n’ubuvuzi, ariko ibyo Amerika na Israel babifata nk’igitwenge, bavuga ko ari uburyo bwo guhisha ibikorerwa mu ibanga.
Nk’uko televiziyo ya CNN yabitangaje, amakuru y’iperereza yagaragaje ko Israel yagiye ikora imyitozo y’ingabo zayo z’ikirere, ndetse ikaba yaranatangije ibikorwa byo kwimura zimwe mu ntwaro zikomeye, bishobora gukoreshwa mu gitero cy’indege cyagabwa kuri Iran.
Biravugwa ko Israel yari yasabye Amerika gufatanya muri uwo mugambi, ariko icyo cyifuzo cyanzwe na Perezida Donald Trump mu gihe yari akiri ku butegetsi, ibintu byasize agatotsi mu mubano w’ibi bihugu bibiri bisanzwe bihuriye ku ntumbero yo kurwanya Iran.
Kugeza ubu, amakuru avuga ko Israel yiteguye kugaba igitero ku bikorwaremezo bya nucléaire bya Iran n’iyo yaba ari yo yonyine, nubwo bivugwa ko gishobora kuba kidafite ubukana nk’uko byari bugende iyo Amerika iza kucyitabira.
Umubano wa Iran na Israel umaze imyaka myinshi wifashe nabi, ndetse umwaka ushize ibihugu byombi bihanganye mu buryo bwa gisirikare, aho buri ruhande rwarashe ku rundi. Nubwo ibyo bikorwa bitahindutse intambara isesuye, byatumye ubwoba bw’intambara mu karere bwiyongera.
Israel yakomeje kugaragaza impungenge z’uko Iran ishobora kugera ku ntwaro za kirimbuzi, igatangaza ko izakora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bitaba impamo. Muri urwo rwego, igitero cy’indege kiri gutekerezwaho gishobora kuba intambwe nshya mu guhagarika gahunda ya nucléaire ya Iran nk’uko Tel Aviv ibivuga.