Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yegukanye igihembo cy’indirimbo mpuzamahanga ya Gospel y’umwaka (Best International Gospel Song), mu birori by’ibihembo bya Tanzanian Gospel Music Awards byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam
Mbonyi yatsindiye iki gihembo binyuze ku ndirimbo ye “Sikiliza”, yashyizwe hanze mu 2024. Iyo ndirimbo yakunzwe cyane hirya no hino mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, ikamamara ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo atandukanye.
Mu guhabwa iki gihembo, Israel Mbonyi yasize inyuma abahanzi bakomeye mu njyana ya Gospel ku mugabane wa Afurika, barimo Mercy Chinwo na Pastor Nathanael Bassey bo muri Nigeria, Rev. Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Evelyn Wanjiru wo muri Kenya.
Ibihembo bya Tanzanian Gospel Music Awards biba buri mwaka, bigamije guteza imbere no guhemba impano zihiga izindi mu muziki wa Gospel mu Karere no ku rwego mpuzamahanga. Ni kimwe mu marushanwa akurikirwa n’abantu benshi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu rwego rwo kugera ku bakunzi benshi bo mu karere, Mbonyi aherutse kongera imbaraga mu kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili. Indirimbo nka Nitaamini na Sikiliza zamufashije kwagura umuziki we, bituma agera ku rwego rw’ibyamamare byo mu bindi bihugu.
Igihembo yahawe ni ikimenyetso cy’uko ibikorwa bye birimo gutanga umusaruro ukomeye, ndetse kikaba ari intangiriro y’urugendo rushya mu muziki wa Gospel mpuzamahanga.