Israel yahitanye abanyepalistine 15 barimo n’umukozi wa UN

Abakozi bakoraga mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza 15 barimo umwe wari umukozi w’umuryango wabibumbye bashyinguwe mu mva rusange mu majyepfo ya Gaza

Ibiro bishinzwe ubutabazi muri Gaza byatangaje ko aba bakozi bagiye bicwa umwe kuri umwe bikozwe na Israel

Byakomeje bivuga ko benshi muri bishwe taliki 23 ubwo Israel yagabaga igitero hafi n’umupaka wa Misiri icyo gihe byamenyekanye ko umwe mu bakora ibikorwa by’ubutabazi yaburiye irengero

Philippe Lazzarini umuyobozi wa UN ushinzwe impunzi z’abanyepalistine mu nshingano ze yasobanuye ko umukozi wabo we yasanywe yapfuye mu gace ka Rafah.

Yagize ati:” Umurambo wa mugenzi wacu twawukuye muri Rafah niho yiciwe twawuzanye ejo. Twese rero nk’umuryango w’abatabazi tubabajwe n’ibi bikorwa bya kinyamaswa biri gukorerwa abantu uko ni uguhonyora ikiremwa muntu.” Ibi ni ibyo yanditse ku mbuga nkoranya  mbaga ze

Philippe LazzariniUNRWA

Ibi bitero israel ikomeje kugaba muri gaza ibyinshi ni ibisasu bya kirimbuzi bikomeje kugwamo abatari bakeye gusa aba bakora ibikorwa by’ubutabazi bo byemejwe ko bagiye bicwa umwe ku wundi ni ibitangazwa n’ubuyobozi bwabo bwa (the Palestinian Red Crescent).

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version