Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugenda urushaho kwaguka, ashimangira ko ugendera ku bwubahane, icyizere n’inyungu rusange. Yabitangaje ku wa 29 Gicurasi 2025, ubwo Israel yizihizaga imyaka 77 y’ubwigenge bwayo, mu birori byabereye i Kigali
Israel yatangaje ubwigenge bwayo ku wa 14 Gicurasi 1948, ari na bwo David Ben-Gurion, Minisitiri w’Intebe wa mbere, yatangaje ku mugaragaro ishingwa ry’icyo gihugu. Ni umunsi w’amateka ku Bayahudi n’abaturage ba Israel bose, kuko wagaragaje iherezo ry’imyaka myinshi bamaze badafite igihugu cyabo.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Weiss yashimye ibyo Israel yagezeho mu myaka 77 ishize, by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’indi mishinga y’iterambere, anagaragaza ko igihugu ke cyiteguye gusangiza ubumenyi n’ubunararibonye n’u Rwanda.
Yagize ati: “Israel n’u Rwanda dufitanye amateka yihariye. Nubwo turi ibihugu bito ku buso, dufite icyerekezo kimwe n’ubushake bwo guhindura amateka. Twifuza gukomeza gufatanya, cyane cyane mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe, kongera amashanyarazi, kwita ku buzima bw’abaturage no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubuvuzi.”
Ambasaderi Weiss yashimye kandi uburyo u Rwanda rwakiriye impuguke z’Abanya-Israel zifatanya n’inzego zitandukanye mu kubaka ubushobozi bw’abaturage, kwigisha urubyiruko no guhanga ibisubizo byihuse ku bibazo byugarije iterambere ry’icyaro.
Yanagarutse ku bibazo by’umutekano Israel ihanganye na byo, by’umwihariko igitero cyagabwe n’umutwe wa Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023, cyagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu. Yasabye ko abaturage bajyanywe nk’imbohe bagarurwa amahoro.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clemantine, wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri ibyo birori, yashimangiye ko Israel ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi u Rwanda rufite mu rugendo rw’iterambere.
Yagize ati: “Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Israel bwagiye burushaho gukura, nk’uko nabibonye mu mishinga yihariye ihuriweho n’inzego zombi, harimo n’ibikorwa bigamije gusangira indangagaciro no guteza imbere abaturage.”
Yatanze urugero ku bikorwa nka Gabiro Agribusiness Hub n’Ikigo cy’Icyitegererezo mu buhinzi kiri ku Murindi, nk’ibimenyetso bifatika by’ubufatanye butanga umusaruro.
Yongeyeho ko u Rwanda na Israel bifatanya no mu bijyanye n’umutekano, haba mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi ku rwego rw’akarere n’isi muri rusange.
Mu zindi nzego z’ubufatanye zagarutsweho harimo ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima n’ishoramari, byose bikaba bikomeje kwaguka mu nyungu z’impande zombi.
Ibirori byo kwizihiza imyaka 77 y’ubwigenge bwa Israel byagaragaje umubano ukomeye n’icyizere kiri hagati y’u Rwanda na Israel mu rugendo rwo guteza imbere abaturage babyo.